Kigali: Uburyo bwo kwica imibu hakoreshejwe Drones buzatanga umusaruro- Dr. Ngamije Daniel

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera imiti yica imibu itera Malaria, iyisanze mu ndiri yayo nko mu bihuru, mu bishanga, imibande, ahari ibidendezi by’amazi n’ahandi, hakoreshejwe indege zitagira umupilote zizwi nka drones.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: "Kurwanya Malaria bitangirire kuri njye".

yatangijwe kuri uyu wa Kabiri mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo,mu gishanga cya Rugende gihingwamo umuceri.

Ni gahunda izajya ikorwa hifashishijwe indege nto zifite ubushobozi bwo kwikorera igicupa gifite ubushobozi bwo gutwara litiro 12, ikazuhira ku buso bungana nibura na hegitari 20 mu isaha imwe. 

Iyi ndege igenda itera mu gace gaherereyemo imibu n’amagi bitera Malariya kurusha ahandi ikurikije ishusho iba yafashwe ihagaragaza.

Uyu mushinga u Rwanda ruwufatanyije na Sosiyete y’Abanyarwanda yitwa ‘Charis Unmanned Aerial Solutions’. Uzunganira izindi gahunda zisanzwe zo guhashya Malariya zirimo gukwirakwiza mu baturage inzitiramibu, Gutera imiti mu bishanga, mu nzu n’ahandi hari indiri y’imibu itera iyi ndwara, kwegereza abaturage ubuvuzi, aho uyu munsi abajyanama b’ubuzima babasha kuyisuzuma no kuyivura.

Uzamukunda Pascasie ni Umujyanama w'ubuzima ukorana n'ikigo nderabuzima cya Solace, gikorana n'ibitaro bya kibagabaga avuga ko hari ibikoresho bahabwa aribyo bibafasha kumenya niba umurwayi afite Malariya.

Ati"Kugirango menye ko umuntu afite malariya hari akantu dushyiraho amaraso dufashe tugashyiraho n'amazi yabugenewe, tugategereza byibura hagati y'iminota 20 na25 nyuma tubonaho inyandiko ehatu zitandukanye arizo PS, PAE na C isobanuye( Control) . PAE ushobora kubonamo agakoni cyangwa ntukabone n'aho PS ukabonamo agakoni ,ako gakoni rero kagaragaye aho ngaho niriya C ariyo control nibyo bikugaragariza ko umuntu afite Malariya, ubwo rero niho uhera umuha imiti."

Mukacyimenyi Corottilde utuye hafi y'ahabereye igikorwa cyo gutera umuti hifashishijwe ikorana buhanga ry'indege( drones) avuga ko iri korana buhanga rizagabanya Malariya zari zarabibasiye.

Ati"  Hari igihe Malariya burya yibasira urugo ikamera nk'ikiza mu rugo rwose. Njyewe umwana wanjye umwe iramufata agatera undi ubwarare undi nawe igahita imufata uko ari batatu bose bararuhuka Malariya ibageze ho. Icyiza n'uko duturanye n'abajyanama b'ubuzima iyo ari kumanywa twitabaza post de sante tukajyayo bagasuzuma umwana bamubonamo Malariya bakamuvura, bayibura bakatwohereza ku mavuriro. Rero twumva ko Malariya tuyiterwa n'imibu iturya nijoro ikunda kugenda mu bigunda, mu biziba by'amazi yaretse nkumva ko Malariya ariho ihagurukira ariko kuba Leta yatwitayeho ikaduha indege zitera umuti biragaragaza ko tutazongera kurwara Malariya".

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubu buryo butanga umusaruro ugereranyije n’ubwari busanzwe bukoreshwa.

Ati"Ikigaragara niuko ubu buryo bushoboka kandi dukoresheje ikoranabuhanga harimo umusaruro waba mwiza kuko bitandukanye na kuriya twajyaga tubikora twifashishije abaturage. Kuko babanza kugenda bareba aho ayo magi ari, ubwo niko bakandagira mu bishanga bica imyaka irimo ndetse mu gihe cyo kubikora bigatwara umuti mwinshi, bigatwara igihe kinini, bigatwara abantu benshi bakenewe kugirango babashe gukora ahantu, ugasanga rero biraduhenze. Ubu buryo bw'ikoranabuhanga burimo inyungu zitandukanye! Turashaka rero kubikora mu turere dutandukanye ariko tugendeye na none ku mabwiriza y'umuryango w'Abibumbye wita ku buzima tugomba kubikorera ahantu hagaragara bigaragara ko aho imibu ituruka ari ahantu hazwi hatari henshi cyane kandi umuntu ashobora kugeraho neza, ubwo buryo rero iyo wifashishije ikoranabuhanga byo bigiye koroha kurushaho kuko atari byabindi byo kubanza kuzunguruka ibishanga byose ku maguru ariko uri kwangiza imyaka".

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malaria yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni eshatu na magana cyenda (3000.900)

Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni ehatu na maganarindwi (3000.700) bavuye kuri miliyoni enye na magana inani (4000.800) yagaragayeho mu mwaka.

Imiti irinda imibu

Ibinini bihabwa umurwayi basanzemo Malaria

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera umuti wica amagi y'imibu mu bishanga

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igikorwa 

Ushinzwe kuyobora drones mu gikorwa cyo gutera umuti

Buji zicanwa mu nzu zikirukana imibu

Indege zitagira umupilote zifashishwa mu kwica amagi y'imibu mu bishanga

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *