Ruhurura ya Mpazi yakozwe nabi itera ibibazo birenze ibyo yari yaje gukemura.

Utuye Rwezamenyo, Gitega na Kimisagara iyo yumvise izina Mpazi yumva Ruhurura iva kuri Stade Regional Nyamirambo ikagera Nyabugogo.

Iyi Ruhurura yari yaracukuritse cyane, nyuma iza kubaka ariko ubu yarangiritse bikabije.

Gatete Clever

Ikigicumunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 12/3/2020 hari umwana waruvuye ku ishuri iramutwara aburirwa irengero.

Abaturage bari bahuruye bose bavugaga ko iyo iba itarashwanyaguritse yenda bari no kubona umurambo.

Insoresore zashotse Ruhurura mubice byashwanyutse a havuye amabuye bashakisha ngo barebe ko babona nyakwigendera.

Umwe kuwundi binubiraga ukuntu Mpazi ishwanyutse, kandi, hari izakozwe mbere yo muri 1980 zikaba zitaragira icyo zivungukaho.

Igisabwa ni uko Ruhurura ya Mpazi yasanwa itarashwanyuka yose kuko aribwo yaza twara akayabo mu gihe yaba igiye gusanywa.

Minisiteri y'ibikorwa remezo ntacyo iratangaza kubikorwa nk'ibi byangirika bitaramara kabiri.

Abashinzwe igenzura ry'ibi bikorwa remezo mu karere ka Nyarugenge ntacyo babivuga ho, dore ko usanga bitana ba mwana. Umuryango wabuze umwana wabo bihangane.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *