Kera habayeho: Ikipe ya Mukura igeze mumahina kuko yabuze imishahara y’abakinnyi.

Mu mateka y’umupira w’amaguru ikipe ya Mukura irazwi.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Mukura ibarizwa mugice cyo mu majyepfo y’u Rwanda.

Mukura ya cyera yatwaraga ibikombe igashimisha abafana[photo archieves]

Iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Huye ubu abakinnyi bayo bashobora kutaza gukina umukino wa 24 wa shampiyona kuko badaheruka guhembwa.

Birababaje kubona Akarere ka Huye kayoborwa na Meya Sebutege kadaha Mukura amafaranga ngo ihembe abakinnyi kandi aribwo kayobowe n’umuntu ukavukamo kandi ugirana isano nabahoze bayikinira.

Mukura y'ubu ibabaza abafana yanga gukina idahembwe[photo archieves]

Iyo ugiye mumateka ya ruhago nyarwanda akwereka ko ikipe Victory ariyo yashinzwe bwa mbere mu Rwanda.Repebulika ije nibwo habayeho Komine Mukura izina riza gutyo bongeraho Victory.Ubu rero amwe mu makuru ava mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura anayavugaga  ko abakinnyi badahawe umushahara badashobora kuza gukina.

Aha rero niho hari ikibazo gikomeye cyerekana ko amakipe atega ubuzima ku turere ntaho ava ntanaho ajya?Mukura y’ubu usanga ikina byo kuzuza umubare w’amakipe akina shampiyona,ariko ntabwo ari yayindi ikina nko mubihe byo hambere,aho yabaga iharanira gutwara bimwe mubikombe byakinirwaga.

Abakunzi b’ikipe ya Mukura bose cyane ababa I Kigali baribaza ikizakura ikipe yabo mu bibazo biyugarije.Uwitwa Hassan ati’’wallah ikipe yacu igeze habi kugera naho ibura umushahara?yakomeje agira ati’’niba uyiyobora byaramunaniye niyegure tumenye ko tugomba kuyishakira uko ibaho,ariko adakomeje kutubeshya.

Uyobora ikipe ya Mukura ninawe nyiri Volcano .Ubu rero biraboneka ko nihatagira ingamba zifatwa Mukura ishobora kutarangiza shampiyona. Abakunzi b’ikipe ya Mukura nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *