Bamwe mubayobora inzego zibanze barakemangwa mu itangwa ry’inkunga zatanzwe na Perezida

Ibyago bya bamwe niyo mahirwe yabandi, uyu ni umugani waciwe hagendewe kubungukira ku bibazo byabaye ku baturanyi cyangwa abitwaga inshuti zabo.

Prof.Shyaka anastase[photo archieves]

Mu gihe isi yose ikomeje kugarizwa n'icyorezo cya Korona virus, kikaba kitarabonerwa umuti buri gihugu cyafashe ingamba yo kugikumira.

Aha niho habonetsemo igisubizo. Leta y'u Rwanda yashyizeho iminsi cumi nine(14)buri munyarwanda akaguma murugo kugirengo uwanduye atanduza abandi, mugihe hagishakishwa uko Korona virus ya kumirwa burundu mu Rwanda.

Byaje kugaragara ko igice kinini cy'Abanyarwanda kiriya ari uko cyakoze buri munsi. Bamwe mubishiboye bakoze igikorwa cyo gufasha abatishoboye.

Umukuru w'Igihugu Perezida Kagame yageneye inkunga imiryango itishoboye. Ubu rero inkunga yatanzwe ntihabwa abo igenewe uko bigenda.

Abo mu nzego zibanze cyane abayobora imidugudu babigize ubwiru kugeza naho babishakamo amara uko arenze.

Hamwe na hamwe byagaragaye ko abo bayobozi batanga iyo nkunga mu bwiru biheraho bakiha ibiro byinshi, kongeraho guha inshuti zabo bagasoza baka amafaranga ugomba guhabwa ibiryo.

Umwe mubaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi yagitangarije ko biteye agahinda.

Yagize ati"Abayobora imidugudu bo bishimiye ko iki cyorezo cyateye isi kuko barajya gutanga ibiryo bakabiha uwo bakunze, naho uwo banze bakamwima, kugeza naho bamwatse amafaranga.

Undi muturage nawe ati"baratwaka amafaranga ntayo twifitiye kandi tuyafite ntitwajya gufata ibiryo twabiharira abakene.

Undi nawe ati"Abo mu nzego zibanze bahinduye inzira yo kwaka ruswa kuko bayita ay'umutekano kandi baziko twayatangaga, ikindi tukaba twarishyuye ukwezi kwashize uko kukaba kutarashira, tukaba twibaza ukuntu twakwishyuzwa ukwezi kutarashira.

Aha rero niho rubanda rurenganira rukaba rukwiye kurenganurwa.

Akarere ka Nyarugenge kakaba katangiye kugenzura ibyo bikorwa bigayitse birenganya abagenerwabikorwa.

Ntawukwiye gukora ibikorwa bigayitse yitwaje umwanya afite ahohotera abo yakarengeye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *