26 YA TELEFONE ZITITABWA …

Mugihe nkiki buri muntu agira icyo atekereza, akagira icyo yibaza cyangwa abaza abandi , akagira icyo akora cyangwa akorera abandi .

Prof. Malonga pacifique [photo archieves ]

Mu bihe tugezemo by' ikoranabuhanga , hari byinshi abatoya batazi , hari ibyataye agaciro hari n ' ibyibagiranye burundu bitazagaruka nubwo n ' ubundi ntakidapfa ntakidahinduka muri iy'Isi nkuko Charlie Chaplin yagize ati : " Nothing is permanent in this wicked world not even our troubles " .

Imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye , jye nibuka nka nibaza byinshi byabaye mu Rwanda muri rusange, ku bishwe nuko bishwe abishe nuko bishe, icyo bamwe bazize nicyo babajijije , icyo se abishe bungutse bikanyobera nkumirwa. Nyuma y' iyi myaka yose nitegereza " TELEFONE nkibuka Mukwibuka umuntu ababazwa n ' ibyamubayeho, ibyabaye kube n' abandi akunda cyangwa yakundaga. Muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, nahamagaye umuvandimwe mukuru wanjye Loti BIZIMANA inshuro 26 zose ntiyitaba kuko bari bamaze kumwica n' umuryango we .

Muri icyo gihe kandi nahamagaye mushiki wanjye Ellen Nyirahabimana inshuro 12 ntiyitaba kuko nawe n' umuryango bari babatsembye.

Nahamagaye marume Ngagi Justin, muramu wanjye Sasaba Raphael n ' abandi benshi ngo numve aho bari ndinda ngera I Kigali kugeza none ibaye imyaka 26 bataranyitaba kandi nzi neza ko batazanyitaba kuko babishe nubwo izo nomero nanubu mu mutwe no mu mibereho yanjye zigikomeza guhamagara.

Iyi nkenya ya virusi korona, yaje nyuma y' imyaka 26 mpamagaye izo telefone yanyibukije byinshi bintera kwibaza iby' Isi nsanga ari amabanga azwi gusa n ' Uwiteka ! Ikintu kigaruka cyane mukwirinda icyi cyorezo ni kutegerana no gukaraba neza n ' isabune, bikanyibutsa umuntu witwaga PIRATO ngo akaraba kugirango atabarwaho amaraso y' inzirakarengane.

Ibi n ' ibindi byinshi tubona , twumva ndetse duhura nabyo mu buzima byagombye kujya bitubera amasomo akomeye mu gutegura imyumvire , imikorere, imibanire yacu nk' abantu ikanatwigisha kubara iminsi yo kubaho kwacu.

Ntabwo umugani w' ikinyarwanda ugira uti "ibihe biha ibindi " ari uwo kwirengagiza kuko bucyana ayandi.

Abanyarwanda bagomba kwigira kumateka yabo nay' isi bakarushaho gusesengura no kumenya kubana neza , gusenyera umugozi umwe mu gihe cyose bari kuri iy' isi ya Rurema na Gihanga.

Uwaba imfura ntiyabeshwaho no kuraguza cyangwa ngo yishinge inyiturano y' isi n' umwana w' umuntu kuko k'umugani wa mwene mama akaba na mwene data " NTAMUNOZA" ! Mubuzima haba kurama, hakaba umunyurwa , hakaba menshi ariko uwaba impfura yakunda kubana n'abandi ,akubaka no kubahiriza amahoro ntabangamire abe cyangwa aba rubanda.

Nyamwanga kumva ntiyanze kubona, Inararibonye irebera abatarabona ikabereka imanga n' umwonga utari nyacyonga uhuma n 'udahuma .

Mbifurije kwibuka, kwihangana , mukarabe mwirinde Coronavirus n' ikindi cyose cyanduza imibiri n' imitima kandi mugume mungo zanyu no munzu y' Uwiteka kugirango muramire mu gihugu cyanyu Imana yabahaye.

Profesa Pacifique Malonga, Umwanditsi n' Umunyamakuru . becos1@yahoo.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *