Umupira w’amaguru:Bamwe mu bakinnyi bugarijwe ni inzara kubera kudahembwa.

Ibikorwa byose byahagaritswe n'icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Ubu rero bamwe mu bakinnyi bakinira amakipe yo mu Rwanda batangiye gutabaza kubera inzara ibugarije bakaba batabaza Ferwafa ngo ibarengere.

Ikipe ku yindi nayo ntawayirenganya kuko aho bakuraga hafunzwe niki cyorezo.

Aha niho hava kwibaza, ko Leta y'u Rwanda yongereyeho iminsi kuri gahunda ya guma murugo amahoro aba bakinnyi baraba bariho gute? ese nabo barafashwa nkabandi batishoboye? ese umunyamahanga we arifashisha gute? umwe kuwundi ati"iki n'icyorezo cyugarije isi kandi tugomba kukirinda tuguma murugo.

Bamwe mubayobora ayo makipe asanzwe ahemba rwahize tuvugana ku murongo wa telefone babanje kudusaba kudatangaza amazina yabo, tuganira twababajije ikibazo cy'abakinnyi babo bavugako inzara ibamereye nabi icyo bagiye kuba fasha? asubiza yagize ati"ikibazo cyabo kirazwi, ariko natwe ibyo twakoraga bidutunga hamwe n'imiryango yacu byarahagaze, kandi iki cyorezo ntawuzi igihe kizarangirira. Ubuse mwe mu nshingano zo gufasha abo mushinzwe murazikuraho babeho gute?

asubiza yagize ati"Ntabwo twirengagije inshingano ariko ibihe birarenze kandi twatangiye kuvugana n'Akarere kugirengo gatange amafaranga kemeye turebe ko twakemura ikibazo.

Akarere nikaramuka katayatanze murumva babaho gute? asubiza"Ntacyo natwe twakora ni ukurindira igihe iki cyorezo kizahagararira ubuyobozi butureberera bukadufungurira amayira tukongera tugasubira mu buzima busanzwe.

Abakinnyi niba bavugako bariho nabi, kandi uwo bazi ari ikipe bakinira nibatabarwe kimwe nabandi batuye imidugudu. Umukinnyi umwe tuganira yantangarijeko iki cyorezo cya Coronavirus nikirangira atazasubira mu ikipe akinira cyane ko n'umwaka w'imikino uzaba urangiye.

Ferwafa twagerageje kuyivugisha ntibyakunda.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *