Abatuye umurenge wa Gatenga baratabaza Ministri Prof Shyaka kubera akarengane Gitifu Manevure abakorera

Imiyoborere ihamye ivugako umuyobozi akorera abo ayobora akabereka inzira igenderwaho mu iterambere ry'Igihugu.

prof.Shyaka anastase minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Ibi rero siko bimeze mu murenge wa Gatenga wo mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali.

Ubu amakuru ava mu murenge wa Gatenga nahamya ko abaturage batabanye neza na Gitifu wabo Manevure Emmanuel, kubera ko batabaza Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase bishingiye ku bikorwa bitandukanye bavuga yabakoreye.

Tutarajya mu nkuru ivugwa ubu, hari igihe Gitifu Manevure yafunze urusengero rw'itorero EDNTR rufungurwa nuwari meya w'Akarere ka Kicukiro. Ubu rero bikaba bivugwa ko Gitifu Manevure yaciye abaturage amande mu buryo butaribwo.

Igihe Leta yashyiragaho gahunda yo kurinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Koronavirus hubahirizwa amabwiriza yo kudacuruza inzoga, uwazikenera akazigura akazinywera murugo.

Abaturage bashinja Gitifu Manevure ko yaje akabaca amande ntacyo ashingiye ho.

Umwe yavuze ko Gitifu Manevure yagiye mu kabari akahasanga amakaziye ntawe ahasanze uhanywera akamwigirizaho nkana akamuca amafaranga uko abyifuje.

Undi we ashinja Gitifu Manevure ko iyo agamije kurenganya umuturage amurenganya ntacyo ashingiraho cy'icyaha cyakozwe.

Bamwe bo munzego zikorera mu karere ka Kicukiro twaganiriye zikanga ko twatangaza amazina yabo, zagize ziti"twumvise ibyo Manevure yakoze gusa ni uko amafaranga acibwa abatubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirus hari Konte ashyirwaho, ariko tukaba twumvise ngo Manevure yayise ay'umutekano.

Bakomeje batangaza ko ba gikora iperereza nibasanga abaturage baraciwe amafaranga atubahirije ibihano bakazayasubizwa.

Umuyobozi utuzuza inshingano agandisha abaturage.

Gitifu Manevure kuva yagera mu murenge wa Gatenga yakunze gushyirwa mu majwi ko atuzuza inshingano, ariko agakingirwa ikibaba.

Guhohotera umuturage bituma atibona muri system cyane ko biba bikozwe n'umuyobozi.

Abarenganijwe na Manevure bategereje kurenganurwa.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *