Hadafashwe ingamba urubyiruko rushobora kwandura Koronavirus narwo rukayikwirakwiza.

Uko bucya bukira isi yose ikomeje kurwana n'icyorezo cyaburiwe umuti n'urukingo aricyo Koronavirus.

Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [photo archieves]

U Rwanda narwo ntirwasigaye mu rugamba rwo kurinda abanyarwanda icyorezo cya Koronavirus. Hashyizweho gahunda nyinshi zo kwirinda Koronavirus, ariko ihamye iba guma murugo amahoro.

Inkuru yacu iri ku rubyiruko kuko usanga ruhura iyo rutuye rutubahirije amabwiriza yo kutegerana no gusiga metero 1imwe hagati yabo.

Uru rubyiruko rurimo ingeri nyinshi urwiga mu mashuri abanza bo nko mu byaro usanga bagiye gutora inkwi mu mashyamba, cyangwa kuvoma.

Urwiga mu mashuri yisumbuye rwo haba mu byaro cyangwa mu mijyi usanga rwicage ari rwinshi cyane hari nkaho usanga bagera ku icumi gusubiza kuri cumi na batanu.

Aha rero niho ababona uko abana b'u Rwanda batubahiriza ingamba za guma murugo babona ko byaba inzira imwe yo kwandura Koronavirus cyangwa uwayanduye akayanduza bagenzi be.

Abiga Kaminuza nabo ntibazigaye kuko nabo bahura baganira. Impungenge zikaba zikomeje kuba nyinshi mu ikwirakwizwa rya Koronavirus.

Zimwe mu nzego zishinzwe umutekano harimo Inkeragutabara ntabwo batinyuka kubabwira ko ibyo bakora ari amakosa.

Umwe mubabyeyi batuye umurenge wa Nyarugenge Akagali ka Biryogo tuganira namubajije niba afite ubwoba bwa Koronavirus? Ansubiza yagize ati"ndabufite kuko yica kurenza sida.

Namubajije impamvu urubyiruko rwirundanya kandi Leta yarasabye ko ntabagomba gukora ingendo zitari ngombwa kuko ariyo nzira yakwandurirwamo Koronavirus?

Ansubiza yagize ati"abana bahawe uburenganzira ntawugicyaha umwana, mubyeyi ni ukugabura, ukishyura amashuri twambuwe kurera abo twabyaye.

Naganirije umwe mu nkeragutabara nyibaza impamvu hari abantu begerana kandi bibujijwe, we nk, ushinzwe umutekano nta babwire ko ari bibi ngo bajye mu rugo mu rwego rwo kubahiriza ibisabwa? Ansubiza yagize ati"twe hari aho tugarukira bariya bataha babishatse twebwe nabadukuriye ntacyo twabavugaho.

Guha umwana uburenganzira burenze akiri muto iyo akuze biragora. Igiti kigororwa kikili gito. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Ministri Bampoliki niwe utezweho igisubizo.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *