Umuryango wa Rurangirwa Jean Paul uratabaza kubera akarengane yakorewe kugeza na nubu.

Rurangirwa Jean Paul atuye mu kagali ka Rwezamenyo ya mbere mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge, ubu arafunzwe bikaba aribyo bituma abagize umuryango be batabaza inzego zibishinzwe ngo zimutabare.

Rurangirwa

Aba kera bati"ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari.

Ibi nibyo byabaye kuri Rurangirwa aho yambuwe na Micomyiza Oscar byarangira anakafungwa.

 

Umuhanzi yigeze kuvuga ati"byago yagiye kurega ibisambo nuko bati ba ariwowe ufungwa.

Inkuru yacu iribanda ku ifungwa rya Rurangirwa Jean Paul kuko ni ikibazo Micomyiza yakigiranye n'umugore we bakunda kwita Maman Hogoza.

Intandaro yabaye ubugiraneza bwo kuguriza Micomyiza Oscar amafaranga y'u Rwanda angana 1075000 frw aho kuyishyura akayakwepana si ayo gusa yajyanye kuko hiyongereyeho ay’ubukode bw'inzu nay'amazi angana n'ibihumbi 120000frw aya mafaranga ndetse nayavuzwe haruguru Micomyiza Oscar yarayanyereranye ntiyayishyura.

Benshi mu baturage ntibumva impamvu uyu Rurangirwa afunze bahuriza kukuba ikibazo Micomyiza yaraginye yagiranye ikibazo n'umukomisiyoneri witwa Claude bakarwana kurinda bagezwa kuri polisi station Nyamirambo, aribyo bashingiraho bakavuga ko Rurangirwa adakwiye gufungirwa ibyo.

Ikindi bagarukaho ni uko Pariki nkuru ya Repubulika yarekuye abafunzwe badakurikiranyweho ibyaha bikomeye kandi bafite aho babarizwa hakaba hibazwa impamvu Rurangirwa we atarekurwa.

Umwe wo mu nzego zizewe twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yadutangarije ibi bikurikira ati" Dukurikije uko twakurikiranye ifungwa rya Rurangirwa twumva ari munyumvishirize, kandi yakabaye arekurwa

.

Abo mu muryango wa Rurangirwa tuvugana ku murongo wa telefone batubwiye ko nibyo bibazo byabaye adahari, bakaba  bimaza impamvu yaguma afunze kandi icyaha kiba atarahari.

Twagerageje kuvugana nabo bireba ntibyakunda kugeza dukora inkuru.

Tuzagerageza nibikunda nabyo tuzabitangaza.

bireba nibarenganure Rurangirwa.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *