Ibihe bigamburuje umupira w’amaguru amakipe arasenyutse Ferwafa nayo idasigaye.

Abasesenguzi berekana ko umupira w'amaguru utarukwiye kwibasirwa ni ibibazo ngo habure igisubizo.

Ingengo y'imali iwugenerwa ivahe? itangwa nande? Turebe uko umupira w'amaguru wagize uruhare mu mibanire y'abanyarwanda kuva watangizwa mu Rwanda kugeza ubu.

Amateka yerekanako muri Astrida yo mugihe cya gikoloni cyangwa Butare yo hambere na Huye y'ubu ko ariho hatangijwe umupira w'amaguru.

Ikibabaje ubu ikibuga cyitwa Uruyange cyavuyeho bityo amateka arasibangana.

Nkuko byerekana mu ishusho y'umupira w'amaguru ko wagiye ushingwa n'abamisiyoneri ba Kiliziya Gatulika, ukaba ari nawo wagiye uhuza urubyiruko rw'icyo gihe.

Abenshi bemeza ko umupira w'amaguru watinyuye abanyarwanda benshi. Inkubili yo muri 1962 irangiye umupira w'amaguru wongeye guhuza abanyarwanda amacenga agaragara ku bibuga bitandukanye.

1974nabwo umupira w'amaguru wongeye kugarura agatima impembere hagati mu banyarwanda Umunyamategeko Dr Murego Donath akora umushinga w'amategeko havaho no gushinga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru Ferwafa.

Aha rero niho hatangiye kubaho amategeko agenga amakipe. Ferwafa batangira gutora uyiyobora Mukura vs niyo yatsinze amatora.

Amakipe ashamikiye kuri Perefegitire yaravutse kandi arakomera cyane kugeza naho Mukungwa fc yatwaye shampiyona 1988/1989.Ikipe icyo gihe zagenerwaga amafaranga kuko ntayaburaga umushahara w'abakinnyi.

Nyuma ya 1994 nta waruziko mu Rwanda hakongera kubaho gukina umupira w'amaguru. Aloys Kanamugire yahuje ikipe ya Kiyovu sports niya Rayon sports stade Regional irakubita iruzura.

Aha rero hari habaye ibitandukanye ni yabaye mbere kuko abari kubugetsi bameneshaga abo bitaga inyenzi, ariko aha abavugwagaho kuba interahamwe bari bahunze. Uwabaga yikanga inkotanyi nuwabaga azishimiye ko zamurokoye, kongeraho abarutashye bahujwe nuwo mupira. Ikipe zarashinzwe zirakina Ferwafa iyoborwa mu nzibacyuho.

Uko iminsi yagiye igenda rubanda bashize ubwoba bakajya kureba umupira w'amaguru. Ikipe ya Rayon sports iba igiye muri Cecafa iyikura imahanga. Umwaka wa 1999 u Rwanda rwakiriye Cecafa maze bakora ikipe 2 itarahabwaga amahirwe ariyo Rwanda B irakegukana itsinze igihugu cya Kenya 3/1.

Umupira w'amaguru wakomeje kugenda ukura abantu mu bwigunge wubaka ubumwe bw'abanyarwanda. Ibi byagaragaye aho ikipe y'igihugu Amavubi star yagiye Tunisia mu gikombe cy'Afrika iki twara neza.

Aha rero niho tugiye kwerekana ko amakipe yabuze uko yifata abura epfo na ruguru kugeza n'ubu. Nubwo isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kikaba cyarazahaje namwe mu makipe yo mu burayi, ntabwo ariyo mpamvu ayo mu Rwanda yazahaye.

Isesengura:Abayobora amakipe nta jambo bagira mu ishyirwaho ryuyobora Ferwafa. Kuba na buri kipe ititorera uyiyobora nibyo bizahaza amakipe kongeraho ko amategeko yishwe.

Ntabwo wavuga ko umupira w'amaguru uzamuka nta kipe yo mu Rwanda irigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Amakipe ajya mu nteko rusange ari ukubwirwa I yateguwe ntawushobora guhinyuza ibyo yabwiwe niyo byaba bimubangamiye. Aha niho herekanwa ko ibihe bigamburuje amakipe na Ferwafa idasigaye.

Mugihe ikipe itaritorera uyiyobora nabo ngo bitorere uyobora ferwafa umupira w'amaguru uzarunduka burundu.

De Gaule ayobora ferwafa yaciye abanyamahanga ahabwa amashyi abayobora amakipe ntibanerekana ko mu kibuga hagiyemo batanu byabafasha kubona abafana bityo bakinjiza amafaranga.

Abakunda umupira w'amaguru bose batangiye gucika kubibuga. Umukuru w'igihugu yigeze kuvuga ko niba bananiwe gutegura ba bireke, ariko kubera ko ba Meya berekana mu mihigo ko bakina umupira w'amaguru bakabeshya batanahembye abakinnyi.

Nyuma ya Coronavirus bizaba bigoye kugirengo ikipe izahamagare umukinnyi gukina ashonje.

Ferwafa yo yigira ntibindeba, kandi ikirengagiza ko zimwe mu ikipe niziva muri shampiyona nayo izabura inkunga zavaga hanze.

ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *