TARIKI YA 15 MATA 1994:   UKO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAKOZWE  HIRYA NO HINO MU GIHUGU

Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 15  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

  1. Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze

Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel yahungiyemo Abatutsi barenga 400 bari baturutse mu bice bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, ariko abenshi muri bo bakaba bari baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) bakaba bari bahungiye muri Superefegitura baturutse hirya no hino mu ngo bumvise ko hari ubuhungiro.  Uwari Superefe wa Busengo NZANANA Dismas abamuhungiragaho yaberekaga ko nta kibazo akababwira ko bahamuga ntacyo bari bube ariko anavugana n’uwari Perefe wa Ruhengeri ZIGIRANYIRAZO Protais agira ngo abamwoherereze bicirwe mu mujyi wa Ruhengeri.

NZANANA yahise ababwira ko agiye kubaha imodoka zikabahungishiriza muri Zayire, bahise bazana amabisi (bus) zirabajyana babashyira mu nyubako y’icyahoze ari “Cour d’Appel”. Ku itariki ya 15/04/2019 nibwo interahamwe ziturutse hirya no hino harimo n’umutwe witwaga “Amahindure” wari umaze kwica Abatutsi mu cyahoze ari Komine Mukingo waje gufasha izo interahamwe bica Abatutsi bose bari muri iyo nyubako.

Ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa bavanywe ku bitaro bya Ruhengeri. Babanje guteramo amagerenade nyuma bagasubiramo guhorahoza abasigaye badapfuye ari nako bafataga impinja bakazikubita ku nkuta.

  1. Abatutsi biciwe I Nyange muri Komini Kivumu

Amateka y’i Nyange haba ku kiriziya ndetse no mu nkengero zaho, ni mu cyari Komini Kivumu, muri Superefegitura Birambo yari igizwe n’amakomini atatu: Bwakira, Kivumu na Mwendo, Perefegitura Kibuye. Amateka agaragaza inzira ndende Abatutsi banyuzemo bahungira muri Kiriziya ya Nyange, bizeye umutekano ariko ku cyemezo cya Padiri SEROMBA Athanase wari padiri mukuru, hakoreshejwe imashini ikora imihanda “Caterpillar” Kiriziya yarasenywe abari bayihungiyemo bose baricwa.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ku itariki ya 6 Mata 1994, hatangiye kugabwa ibitero ku Batutsi muri Komini ya Kivumu bihitana abasiviri barimo Grégoire Ndakubana, Martin Karekezi na Thomas Mwendezi. Kubera ibyo bitero, Abatutsi bo mu masegiteri anyuranye ya Komini ya Kivumu bavuye mu ngo zabo bahungira mu mazu y’ubutegetsi no muri za kiriziya zirimo n’iya Nyange. Burugumesitiri wa komini Kivumu n’abaporisi bayo bakusanyije impunzi zivuye mu masegiteri ayigize babajyana kuri Paruwasi ya Nyange, bagezeyo Padiri Athanase Seromba yababajije amakuru yerekeranye n’impunzi zitari zahagera, maze yandika amazina y’impunzi zaburaga, lisiti yazo ayishyikiriza Burugumesitiri Grégoire Ndahimana kugira ngo zishakishwe zizanwe kuri Paruwasi, zimaze kuba nyinshi hategurwa umugambi wo kubicira mu kiriziya.

Bimwe mu bitero byakozwe n’abantu batandukanye ariko abazwi cyane ni umucuruzi witwa Gaspard Kanyarukiga, umwarimu witwa Télesphore Ndungutse, Anastase Nkinamubanzi wakoreraga isosiyete yitwa Astaldi yari ishinzwe kubaka umuhanda uhuza Rubengera na Gisenyi, ni nawe watwaye tingatinga yasenye kiriziya y’i Nyange, Padiri Athanase Seromba yumvikanye na Grégoire Ndahimana wari Burugumesitiri wa Komini ya Kivumu, Fulgence Kayishema wari umugenzacyaha muri Komini ya Kivumu, Télesphore Ndungutse, Gaspard Kanyarukiga n’abandi bantu batandukanye, ngo bice Abatutsi.

  1. Abatutsi barishwe mu rusengero rwa   E.E.R Ruhanga

Ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga. Interahamwe zitangiye kubarwanya bafata abana, abagore, abasaza n’abakecuru babajyana mu rusengero rwa E.E.R, bo bahangana n’interahamwe bakoresha intwaro zabo za Gakondo bari bahungaye ndetse n’amabuye.

Interahamwe zimaze kubona ko bikomeye zahururuje Jendarmerie i Rwamagana bazana indege ya kajugujugu irabarasa abasigaye interahamwe zirabatemagura. Bamaze kubica bahise bajya kwica abari mu rusengero babatwikisha essence harokokamo bake cyane. Uru rusengero rwaguyemo n’uwari Pasteur warwo w’umuhutu wari wiyemeje kurengera Abatutsi bahahungiye nk’umushumba w’itorero apfana n’umuryango we wose kandi atari Umututsi. Uru rusengero rukaba rwabaye Urwibutso rwa Jenoside rutanzwe na E.E.R.

  1. Iyicwa ry’abatutsi kuri Kiriziya ya Ntarama

Jenoside igitangira abatutsi bo mu gace ka Ntarama bagerageje kwirwanaho. Babonye basumbirijwe kubera ko interahamwe zafashwaga n’abasirikare batangiye guhungira kuri kiliziya ya Centrale ya Ntarama. Kubera ko ubwicanyi bwari bwakomeje umurego hirya no hino mu Bugesera, hari abandi batutsi baturutse Kanzenze, Kayumba na Nyamata nabo bari bahungiye Ntarama. Tariki ya 15/4/ 1994, haje bus zirimo abasirikare n’interahamwe ziturutse ahandi hamwe n’abicanyi ba Ntarama bica impunzi zari ku kiliziya zigera ku 3000. Babicishe imbunda na grenades ndetse n’intwaro gakondo.

Tariki ya 15/04/1994 ku mashuri ya Cyugaro hiciwe Abatutsi benshi, barimo abari bahahungiye bahaturiye, bavanze n’abari bamaze kuva mu mirambo ku kiriziya ya Ntarama nabo bagahita basanga abataricwa ku mashuri. Abarokotse ubwicanyi bwabereye kuri ayo mashuri bahungiye mu rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside, bakajya bazamuka mu gicuku gushakisha ibyo kurya bagira icyo babona bagatekera aho ku mashuri, nyuma bagasubira mu rufunzo butaracya.

  1. Abatutsi biciwe kuri paruwasi Cyahinda, Nyaruguru

Hagati y’itariki ya 14-15/04/1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda babarirwa mu bihumbi 32. Abiciwe muri iyi paruwase babaga baturutse muri Komini Nyakizu n’izo byari byegeranye nka Komini Mubuga, Kivu na Nshili. Ababigizemo uruhare ni Ntaganda Ladislas wari Burugumestiri wa Komini Nyakizu, Superefe Assiel Simbalikure wayoboraga superefegitura ya Busoro, Festus Nyamukaza wakoranye bya hafi na Ntaganzwa, le Pasteur Francois Bazaramba de l’Union des Eglises Baptistes au Rwanda (UEBR Nyantanga), Celestin Batakanwa, Geofrey Dusabe, Celestin Rucyahana (un ancient militaire) n’abandi.

Kugira ngo Abatutsi bakusanyirizwe I Cyahinda, burugumesitiri Ntaganzwa n’izindi nterahamwe babanje gufunga amayira abuza guhungira I Burundi bakajya bashishikariza abatutsi kujya I Cyahinda bababeshya ko ari ukubarindira umutekano. Bamaze kubakusanya, Ntaganzwa yasabye abajandarume baturuka I Butare boherejwe na Major Cyriaque Habyarabatuma barimbura Abatutsi bari kuri paruwasi ya Cyahinda.

Ikindi cyaranze Jenoside I Cyahinda ni ukurokoka kwa Padiri Charles Nshogoza wari padiri mukuru wa Cyahinda washoboye kwihisha ubwicanyi bwabereye kuri paruwasi, ahungira ku mukozi wakoreraga paruwasi witwaga Alexis. Burugumesitiri Ntaganzwa yaramuhize afatanyije na sergent jandarume witwaga Corneille Ndindayino kugeza bamuvumbuye, bamuzana kuri paruwasi Cyahinda bamushinyagurira, hanyuma baramwica. Hari mu kwezi kwa gicurasi 1994.

  1. Abatutsi biciwe mu Cyirwamocyinzovu, Kamonyi

Mu Kiryamocyinzovu ni imbere y’ahahoze ibiro bya Komine Taba yari iyobowe na burugumesitiri Jean Paul AKAYESU. Ubwicanyi muri komine Taba bwatangiye gukomera kuva tariki ya 8/04/1994.  Hashyizweho bariyeri ahantu hatandukaye hari bariyeri ahitwa Rwabashyashya, I Buguri, I Gishyeshye no hafi y’ibitaro bya Remera Rukoma.

Kuva ku itariki ya 13/04 byarakomeye, abatutsi batangira guhungira kuri komine Taba ari benshi. KUBWIMANA Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba yaje gukoresha inama mu Kiryamocyinzovu, avuga ko umwanzi ari umututsi ko bagomba kumutanga kuko yacukuye ibyobo byo kuzashyiramo abahutu. Nibwo buhoro buhoro batangiye kujyenda bajyana abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND kuva tariki 8 kugeza kuri 15/04 nibwo bishwe cyane. Ubwo bwicanyi uwabugizemo uruhare cyane ni KUBWIMANA niwe watangaga itegeko ati: uriya mumwice, uriya mumureke nzamwiyicira. Abicanyi bahoraga aho kuri komine bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda.

Tariki ya 14 mata 1994, abatutsi baje ari benshi kuri komine Taba, basanga interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda. 

  1. Abatutsi barishwe mu Gasetsa, ahahoze ari Komini Kigarama, Kibungo

Mu Murenge wa Remera hishwe Abatutsi basaga ibihumbi birindwi, iyicwa ryabo ryatangiye kuva tariki ya 8 Mata 1994 rurangiza iba ku matariki ya 14-15 Mata 1994. Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Remera by’umwihariko muri Centre ya Gasetsa ashingiye ku bikorwa by’abari abategetsi bakomeye bahakomoka ari nabo bari ku isonga mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Abo ni: Col RWAGAFIRITA Pierre Célèstin, Col RENZAHO Tharcisse, MUGIRANEZA Prosper, KABAGEMA Ferdinand, MUGIRANEZA Emmanuel, MULINDA na MURWANASHYAKA wari mu nterahamwe zayoboraga ibitero, bakica cyangwa bakicisha Abatutsi bakoresheje intwaro zinyuranye (impiri, inyundo, inkota, imipanga, amacumu, imiheto, imbunda, grenades,…).

  1. Abatutsi barishwe I Gihara muri Kamonyi

Paruwasi ya Gihara, iherereye mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Jenoside imaze gukomera abatutsi batangiye guhunga berekeza kuri Paruwasi ya Gihara. Bahageze 10/04/1994 padiri w’umwesipanyole witwa SINAWOLA Leonard arabakira ndetse akora ibyo ashoboye ngo abagaburire ariko abakozi be ntibabyishimire kugeza ubwo yabahaga amafaranga ngo bahahire impunzi ntibabikore. Hari umutwe w’abicanyi wari wariyise abajepe wari muri Runda, wari uyobowe n’uwitwa NYECUMI, KANANI na Eugene batangiye gutera kuri paruwasi icyo gihe bazaga mu modoka ya KAMANA Claver ariko ikaza itwawe na murumuna we KAYITANI.

Icyo bakoraga ni ugutema abagabo n’abasore ntibabice ngo bahwane ahubwo iyo bamaraga kubazambya babapakiraga imodoka, bakajya kubajugunya mu kizenga cya Cyoganyoni giherereye mu gishanga cya Bishenyi. Iyo batajyanwaga Cyoganyoni babajyanaga muri Nyabarongo ari nayo yaroshwemo benshi. Hagati muri ubwo bicanyi padiri yasubiye iwabo, ubwicanyi burakomeza, abagabo bamaze gushira kuri paruwasi, bakurikijeho abagore nabo bapakirwa ya modoka bajyanwa muri Nyabarongo ari bazima, iyo bagezwaga kuri Nyabarongo, bamwe bahitaga bajugunywamo ari bazima, abandi mbere yo kujugunywamo bakabanza kubashyira mu kazu kari kubatse kuri Nyabarongo, ahazwi ku kiraro cyo kuri Ruriba, bagafatwa ku ngufu byarangira nabo bakajugunywa muri Nyabarongo.

Tariki ya 15/04/1994 niyo yabaye iya nyuma ku batutsi bari bahungiye kuri iyo paruwasi n’abandi benshi muri Runda bishwe kuri iyo tariki.

  1. Abatutsi barishwe I Nyabikenke, Muhanga

Kuri komine Nyabikenke jenoside igitangira kuva mu matariki 10 mata 1994, abatutsi bahungiye kuri komine Nyabikenke. Abicanyi batangiye kubatera kuva tariki 14 ariko tariki 15 nibwo baje kwicwa bamwe bicirwa aho ngaho abandi bashoboye gucika bicirwa mu mayira berekeza I Kabgayi.

Haje kubakwa urwibutso rwa Kiyumba rushyinguyemo imibiri 717 y’abaguye aho no hafi yaho; abenshi barabashoreraga bakabajyana muri Nyabarongo ahitwa Budende.Abagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi muri komine Nyabikenke ni Minisitiri w’urubyiruko NZABONIMANA Callixte, Burugumesitiri wa komine Nyabikenke KARUGANDA Anatole, NGARAMBE Vincent, KAMARI Isaac wakoraga muri Minitrape n’abandi.

  1. Abatutsi barishwe mu murenge wa Muyongwe, hahoze Komini Tare, Gakenke

Abatutsi baho abenshi bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe. Abatutsi bishwe n’ibitero byabaga biturutse ku Rushashi ahitwa mu Kinyari, nyuma y’imyitozo zahabwaga kuri superefegitura ya Kigali ngari. Mu ihunga ry’Abatutsi abenshi bishwe urw’agashinyaguro. Inama zitegura kwica zayobowe n’abayobozi bayoboraga superefegitura ya Rushashi n’ab’amakomini yari ayigize, na za segiteri Shyombwe na Joma. I shyombwe ndetse no mu gace k'ubucuruzi ka Kinyari hiswe CND.

  1. Abatutsi biciwe kuri Komini Muhazi, Gishari Rwamagana

Ku matariki ya 12-14/04/1994 Abatutsi bagiye bahungira muri Komini Muhazi. Ku wa 15-16/04/1994 barishwe babonye bikomeye bagoswe n’interahamwe, uwari warabaye mu gisikare   cyo kwa Habyarimana witwaga KANAMUGIRE wari Umututsi yamennye inzu yo kuri komini akuramo imbunda imwe ayiha Come NDAYAMBAJE, indi ayiha   GATETE Anaclet  barasa mu nterahamwe zikwira imishwaro. Bamwe mu bari bari muri Komini babona uko bavamo bagana ku kiyaga cya Muhazi bahasanga ajida MUTABARUKA na KANANURA wari umusilikare bararwana bagana mu kiyaga ngo bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye kuko bashakaga kwambuka ngo basange inkotanyi zari zageze hakurya i Murambi.

Amasasu arabashirana ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa kugera i Murambi kuko Inkotanyi zari zahageze.  Intehamwe zarabakurikiye kuva kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’uruzi rwa Muhazi banahasanga abari baturutse muri Komini Muhazi nabo bagana mu kiyaga babarohamo. Abenshi bicirwa aho abandi babashije kujya mu bwato interahamwe zigenda zoga zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo. Aba bose ari abari bavuye kuri Komini, no mu nkengero ni nabo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali ku wa 16/04/1994.

  1. Abatutsi biciwe mu Murenge wa Kigali, muri Centre ya Kitabi, Nyarugenge

Mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi hejuru ya Nyamirambo, iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yitwa RUBAYIZA HASSANI na KIBUYE KARUNGU. Uyu Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri aho abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho babarundaga mw’ihema bari barahubatse kugira ngo be kunyagirwa akazana interahamwe zo kumufasha kubatemagura no kubarunda mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro.

Kuri iyi bariyeri ngo hiciwe abatutsi benshi ku buryo abageragezaga kurwana nabo Rubayiza yahitaga ahuruza abasirikare kugira ngo babahe ubufasha. Ibi byatumye abahageze bose ntawarokotse. Aba bantu bahiciwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17/04/1994. Uyu RUBAYIZA Inkiko Gacaca zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ubu afungiye muri gereza ya Mageragere.

  1. Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Nyarubuye

Kuva tariki ya 10 Mata 1994, Paruwasi ya Nyarubuye yakiriye impunzi nyinshi cyane z’Abatutsi zivuye muri Komini Rukira, Rusumo, Mugesera na Birenga ; izo mpunzi zari zigizwe n’abarokotse ubwicanyi bwayogoje tariki 12 na 13 Mata 1994 umujyi wa Kibungo na Paruwasi gatolika ya Zaza.Ubwobwicanyi bwabaye nyuma y’inama yabereye mu kigo cya gisirikare cye Huye triki ya 12 Mata 1994. Yari iyobowe na ba colonel Pierre Celestin Rwagafirita na Anselme Nkuliyekubona, kandi hari na ba burugumesitiri ba Birenga, Melchiade Tahimana, Rusumo, Sylvestre Gacumbitsi, Kigarama, Mugiraneza Emmanuel,  Mugesera, Gakware Léopold, Sake, Sylvain Mutabaruka n’abandi, bfatiramo icyemezo cyo gukaza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 14 Mata 1994, hongeye kuba indi nama mu kigo cya gisirikare cya Huye, ihuriramo na none abari bahahuriye tariki ya 12 Mata, yagombaga kurebera hamwe aho ubwicanyi bugeze no kwigirwamo uko Jenoside yakazwa cyane cyane aho yari itararangira nka Nyarubuye. Kuva mu gitondo cyo kw’itariki ya 14 Mata 1994, Interahamwe zagabye ibitero kuri Nyarubuye ariko bagenda baneshwa n’Abatutsi bari barahungiye.  Interahamwe zagiye gutabaza ku kigo cya jandarumori cya Nasho.

Abasirikare, abajandarume n’Interahamwe baje guteranira kuri sentere y’ubucuruzi y’i Nyarutunga, bayobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi n’abandi bayobozi ba Hutu power, bategura igitero cyagombaga kugabwa kuri Nyarubuye.

Tariki ya 15 Mata 1994, nyuma ya saa sita, igitero cya Nyarubuye cyaratangiye, Burugumesitiri Gacumbitsi akigiramo uruhare yiyicira ubwe akoresheje umuhoro umusaza witwa Murefu wari wubashywe cyane. Mu bayobozi b’Abahutu ba Nyarubuye bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Evariste Rubanguka, umucamanza mu rukiko rwa kanto rwa  Rusumo, Karamage Isaïe, Konseye muri Segiteri Nyarubuye, Rugayumukama Daniel, umuyobozi w’Interahamwe, Edmond Bugingo, umwarimu, Ntezimana Léonidas, Hakizamungu Antoine, Gisagara François, Ryamugwiza Déogratias, Ngendahimana Jean alias Misumari, n’abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Prof Paul Rutayisire na Privat Rutazibwa muri 2007 yagaragaje amazina y’abicanyi 742 bagize uruhare muri Jenoside i Nyarubuye.

  1. Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Muganza, Nyaruguru

Abatutsi b’iyahoze ari Komini Kivu, ahari Paruwasi ya Muganza, batangiye guhuhgira kuri iyi paruwasi kuva tariki ya 7 Mata 1994, bahunga ubwicanyi bwari bubugarije. Inzu z’Abatutsi zari zatangiye gutwikwa biyobowe na Burugumesitiri Muhitira na padiri Yozefu Sagahutu. Superefe Biniga yari yariyiziye mu gihe Jenoside yatangiraga, akorana inama na Muhitira na padiri Sagahutu bafata icyemezo cyo guhiga no kwica Abatutsi.

Tariki ya 11 Mata 1994, kuri paruwasi mu gitondo habaruwe impunzi z’Abatutsi 8,600, kandi umubare wazo wakomezaga kwiyongera ku buryo ku mugoroba uwo munsi bari bageze kuri 11,000. Uwo munsi nibwo bagabweho igitero cya mbere, ariko birwanaho bagisubiza inyuma.

Tariki ya 12 Mata 1994, habaye ikindi gitero gikomeye kiyobowe na Burugumesitiri Muhitira na Superefe Biniga, ariko nacyo cyasubijwe inyuma, bitewe n’uko hari ikindi gitero cyari cyagabwe kuri Paruwasi ya Kibeho byari byegeranye kandi naho Abatutsi barimo kwirwanaho. Byatumye Muhitira na Muhitira bafata icyemezo cyo gushyira ingufu zose mu gutera Kibeho, bakazagaruka Muganza ari uko barangije kwica i Kibeho.

Tariki ya 15 Mata !994, Abatutsi bari i Kibeho bamaze gutsembwa, abicanyi bafatanyije n’abasirikare bagabye igitero kuri Paruwasi Muganza bica Abatutsi bose bari barahahungiye.

               Umusozo

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

 

Bikorewe i Kigali

Tariki, 15/4/2020

 

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *