FIFA itanga miliyoni y’idorali aho kuzamura ruhago nyarwanda igakiza abayobora Ferwafa.

Igihe ni iki ngukuri kujye ahagaragara.

Ferwafa nitekereze ko icyorezo cya Coronavirus ko gihangayikishije isi, yumve ko abanyamuryango bayo bugarijwe ikore ku nkunga ya miliyoni y'idorali ibagoboke, nkuko mubi ndi bihugu amafederasiyo yagobotse amakipe bakarenzaho na rubanda rusanzwe.

Ferwafa ivugako ingengo y'imali ikoreshwa iva muri CAF, FIFA, Minisiteri ya siporo no mu banyamuryango bayo ariyo makipe.

Ikibazwa ko iyo umukino wabaye Ferwafa igira ayo ifataho kuki ubu itagoboka amakipe? bamwe mubayobora amakipe twagiye tuganira, ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo, badutangarijeko iki cyorezo nikirangira umupira uko ngera gukinwa ko bazahita basezera.

Umwe kuwundi arinubira uburyo Ferwafa ibirengagiza kandi no mu ma koperative baragobotse abanyamuryango babo.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda atatu gusa niyo ari mu maboko ya banyirayo:Rayon sports yo abakunzi bayo bakaba barafashe abakinnyi muri ikigihe cya Coronavirus bakabitaho.

Gasogi fc nayo niya rubanda. Herson fc nayo ni uko. Izisigaye niza Leta. APR fc leta iyi fasha 100%.Police fc ifashwa 100%.As Kigali ifashwa 100%.Izisigaye nazo zifashwa n'uturere.

Ikibabaje ni uko uturere tunyuzamo tukibagirwa inshingano. Amwe mu makipe yo mu turere ashobora kuvaho mugihe bakomeje kuzegeka kubazigobora.

Ferwafa yo ivugako abanyamuryango bayo bazi umutungo itunze kandi bazi icyo wagenewe. Aha rero niho batumvikana kuko ibyo yaragenewe byarahagaze kuko icyorezo cyateye.

Ingaruka zo kuba ntawuyobora ikipe wagira igitekerezo ya tanga mu nteko rusange.

Nigute Ferwafa yafata miliyoni y'idorali ikarikoresha mu nyungu zabo bakozi bayo batanerekana na kamwe mu turere bafitemo abana biga umupira? nigute nyobozi ya Ferwafa ya kwirengagiza abanyamuryango bayo ariyo makipe?

amakuru ava muri amwe mu makipe ni uko atazongera gukina, bityo Leta nikenera ko bakina bazabahe ingengo y'imali itangirana na shampiyona kugera irangiye, naho ubundi bazabireka.

Andi makuru ni uko hari bamwe mubasabye ubufasha Ferwafa ikababwirako ntabwo, none bakaba batangiye guhamagara abo basangiye ikipe ngo begure.

Amakipe mugihe azaba yaretse gukina nta gihano azahabwa, kandi Ferwafa yo ntizongera guhabwa inkunga na FIFA na CAF kuko bizaba bigaragaza ko bananiwe kuyobora ruhago nyarwanda.

Itangazo ryasohowe n'umuyobozi wa Ferwafa ntabwo ryashimishije abayobora amakipe udasize abakinnyi.

Ubu leta yatanze inkunga y'ibiryo mu isibo mu midugudu kandi umukinnyi ntashobora kubihabwa. Amakuru azunguruka ni uko FIFA yasabye umukozi n'umukoresha kumvikana cyane ko amasezerano azarangira mu kwezi kwa gatandatu kuko aribwo mu bihugu byinshi shampiyona irangira.

Ubuse mu Rwanda hazakorwa iki hagati ya Ferwafa nayo makipe aribo banyamuryango mugihe I gishaka kwerekana ko ingengabihe ya shampiyona itahindutse? buri wese urebana n'umupira w'amaguru mu Rwanda ategereje kureba icyo Ferwafa izategeka cyo kongera gukina cyane ko nta mukinnyi uzasanganwa inkweto cyangwa nikindi gikoresho cyakoreshwa muri siporo.

Niba Ferwafa ikomeje kwitunga idatunga abanyamuryango bayo imenyeko nyuma yibi hazaba guhangana cyane ko ikipe zimwe zatangiye gusesa amasezerano na buri mukinnyi. Abakinnyi nabo batangiye kwitegura gutandukana ni ikipe zabo cyane ko amasezerano azarangira mu kwezi kwa gatandatu.

Ferwafa nigoboke abanyamuryango amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *