Ferwafa:Umwaka 2014 wasize amateka mabi ku ngoma ya Nzamwita Vincent Alias De Gaule mu mupira w’amaguru.

Umupira w'amaguru ntiwagamwiye kubamo ubwiru, ariko uwo mu Rwanda nibwo buwuranga kuko Ferwafa itegeka amakipe, aho kuba ariyo yigenera uko yakabaye ho.

Degaule

Inkuru yacu iri ku mateka yaranze ingoma ya De Gaule cyane 2014 haherewe ku mukino wari wahuje ikipe ya As Kigali ni ikipe ya Rayon sports.

Uyu mukino ntushobora kuzibagirana mu ikipe ya Rayon sports kuko yambuwe igikombe cya shampiyona.

Aha niho hava ijambo rigira riti"ukora icyiza kigahora gishimwa kikazatera ishema ugukomokaho.

Ukora ikibi kikanengwa kigatera ipfunwe ugukomokaho.

Abasesengura iby'umupira w'amaguru mu Rwanda bemezako ikipe ya Rayon sports itari gutwara shampiyona yikurikiranya.

Uyu mukino mbere yuko utangira wari wavuzweho byinshi kugeza naho Ferwafa nako De Gaule yavugaga ko stade Amahoro itaza ku boneka. Aha rero ntibyakanze ikipe ya Rayon sports kuko uyobora abafana bayo Muhawenimana Claude yafashe bagenzi be batunganya ikibuga.

Igihe Claude nabagenzi be batunganya stade Amahoro abantu batamenyekanye baje kumushotora ngo arashaka guha abasifuzi ruswa. Ibi byaburiwe ibimenyetso.

Undi wavuzwe ko ari nyirabayazana ni umusifuzi wasifuye hagati witwa Munyanziza Gervais waje kwimana penalite bateze Ndayisenga Faud umukinnyi wa Rayon sports.

Ababisesenguye bagize bati"APR fc ifite amanota 58 naho Rayon sports ifite 56 murangaye byaba nko muri 2002 igihe APR fc yari ifite amanota 60 naho Rayon sports ifite 58 ikayitwara igikombe.

Imisifurire mibi ya Munyanziza Gervais yakurikiwe n'imirwano.

De Gaule yavuzweho gusenya ikipe ya Rayon sports kuko yahannye uwari rutahizamu wayo Amissi Cedric amuca mu Rwanda, kuko yaramaze kwerekana ubuhanga buhanitse.

Umutoza Luc Eymael nawe ya iwe mu Rwanda na De Gaule. Izi mvururu zicyo gihe zaga4agagemo kumena stade Amahoro.

Icyatangaje ni aho De Gaule yavuzeko Olivier Gakwaya yakanguriye abafana kuririmba bamwamagana.

Ntibyarangiriye aho kuko haje kugaragaramo kuburana mu nkiko.

Abaregwaga harimo Muhawenimana yabaye umwere. Ibi nibyo byerekana ko umupira w'amaguru umaze igihe muruziga rw'ubwiru.

De Gaule ni nawe wagabanije umubare w'abanyamahanga abayobora amakipe baraceceka none byarangiye umupira urenga.

Abarebye uko Rayon sports yibwe na Munyanziza Gervais kugeza na nubu ntibarasubira kureba umupira.

Abayobora amakipe nimwe muhanzwe amaso ku bibazo bibugarije.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *