Amagambo ashize ivugwa: Abayobora amakipe y’umupira w’amaguru na Ferwafa ninde uza kugira ijambo?

Ibihe bihishira ikinyoma, ariko umunsi ukakigamburuza kikigaragaza. Icyorezo cya Coronavirus cyerekanye ko abayobora umupira w'amaguru mu Rwanda hamwe ni ishyirahamwe ryawo Ferwafa bawuyoboranye ikinyoma none bikaba bibananiye.

Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi kikaba gihitana ubuzima bwabayituye. Ibikorwa byose byarazambye. Ikibazo gikomeye cyatangiye kuvugwa, aho bamwe mubayobora amakipe batangiye gusesa amasezerano n'abakinnyi.

Hashize imyaka imyaka 16 abayobora amakipe bagenwa na system aho gutorwa naba nyiri ikipe. Ubu rero bamwe mubayobora amakipe yo mu cyiciro cya mbere batangiye kuvuga ko Ferwafa nitaba ha ku ifaranga FIFA yatanze, ko bazandika basaba ibisobanuro by icyo ayo mafaranga azakoreshwa.

Umwe mubo muri abo bayobora amakipe twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yagize ati" FIFA itanga inkunga iza kuzamura umupira w'amaguru, ariko aho kuwuzamura yigira mu mifuka ya abayobora Ferwafa, kandi bafite imishahara ihoraho kandi minini cyane.

Ingenzi; kuva waba mu mupira w'amaguru watangiye kuyobora ikipe ryari mwahawe iyihe nkunga? Uyobora ikipe"ntangiye kuyobora ikipe nta nkunga Ferwafa irampa, nkaba naratangiye kuyobora ikipe 2015.”

ingenzi ubuse ko shampiyona ihagaze igihe muzakomeza guhemba abakinnyi? Uyobora ikipe"Jyewe ntabyo nabasha ngiye kwandika negure kuko aho nambariye inkindi sinahambarira incocera.”

ingenzi niki wasaba Ferwafa, kandi niki wabwira abandi bayobora amakipe? Uyobora ikipe? Ferwafa yo yikosore yumveko ihabwa amafaranga kuko turiho nidusenyuka ntayo bazongera kubona, naho bagenzi byanjye nibegura niba nta mafaranga yo guhemba bafite, naho abayafite bakomeze.

ingenzi usoza ni ubuhe butumwa waha abakunda umupira w'amaguru? Uyobora ikipe"Umupira urahombya ntiwungura bityo uwagira ubushobozi yakomeza.”

Umukozi wa Ferwafa nawe twaganiriye yanze ko dutangaza amazina ye, ariko nawe asanga hari icyo ferwafa ikwiye gukora kugirengo amakipe atazima kubera Coronavirus.

Umunsi imikino izasubukurwa ninde uzagira ijambo hagati ya Ferwafa nabayobora amakipe? Ninde uzazahura umupira w'amaguru? ninde utazazahura umupira w'amaguru? ninde bireba? ninde bitareba? Umupira w'amaguru nimwe mu nkingi zafashije FPR kwereka abanyarwanda ko ibyo bayivugaho atari ukuri.

Umupira w'amaguru niwo wakuye abantu mu bwigunge intambara ikirangira. Aha niho hahanzwe amaso.

Imbaraga zashyizwemo 1994 kugera 2005 n’ubu nizishyirwemo kuko icyorezo cyahuhuye umurwayi. Impamvu bivugwa ko umupira w'amaguru yari umurwayi kuko byari bimenyerewe ko abakinnyi bamara imyaka ibili batarahabwa amafaranga baguzwe, no guhembwa bikaba bikorwa havuze induru.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso. Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *