IGIHU cya Nyantango I KIGALI !   Uko nabibonye !

 Mugihe u Rwanda Ku itariki ya 4 Gicurasi rutangaje kudohora " Guma mu rugo" rukarekura bimwe mu bikorwa bikitabirwa hanze, umunyamakuru wa becos yanyarukiye mu nyantango muri Karongi kureba igihu !

Mu mvugo ngereranyo na ngenekerezo yakunze kuranga abanyarwanda aho bakunze guhisha icyo batekereza nicyo bafite k ' umutima cyaba cyiza cyangwa kibi , kigatuma batinya Bazivamo, Ntibimveho, Ngayaberura, Gahanga n ' Ayabatwa , byakomeje gutuma abanyarwanda bigengesera mu mikorere, imibanire no kwirinda sinamenye !

Mu kwerekana ubuhanga kabone no mubugome, nka jenoside yakorewe abatutsi , haba no mu mapfa no mu nzara aho umuntu ahisha agacuma mu mpuzu ngo umugenzi atamuvumba ibanga ry' umunyarwanda ntiriracogora no muri Coronavirus nise Ikamba rya kabutindi.  

Mu bushakashatsi n' ibyagaragaye none,  iby' ejo habanyarwanda n' icyi cyorezo , harerekana ko bagitsinda mu mico yabo .. Igihu cya nyantango na Nzaratsi byo hambere, aho abanyabirambo bya Gashari babonaga ibya Mashyiga na Kabakobwa bakayoberwa ibibera mu Budaha  inyuma y' igihu na Ruhindamiyaga, twasanze abanyarwanda bumva neza kandi bumvira kuko , mu binyabiziga bitwara  abagenzi, henshi  twasanze bubahirije  ibisabwa nko mu murwa mukuru w' uru Rwanda .Gukurikiza gahunda, amabwiriza n ' inama z' abaganga n' ubuyobozi byagaragaje icyizere n 'ubushishozi mukwirwanaho no kugandukira igihugu n ' ubuyobozi !  

Muri rusange twagiye henshi tunabaza benshi , dusanga hakwishimirwa byinshi mubyagaragaye muri iyi minsi n' uyu munsi . Ikibabaje kitihishira ni "Inda" iri muri rubanda rugitegereza ak' imuhana kandi kaza imvura ihise.  

Hagaragara abishoboye bagitega amashyi biteguye no kuyakoma ngo babone Imbehe aho kugirango bahindure akamenyero ngo bihangane bizirike agashumi mu nda birinda kuba ibisahiranda . Aha intera iracyari ndende ! Umucurabwenge ati uwabimpfura yaba ndumunyarwanda wa Habumunyurwa nkaba mwene Masengesho.

Malonga@becos 🛐

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *