Abatega bus za Kicukiro Nyanza hadafashwe ingamba Coronavirus ishobora kwiyongera.

Isi ikomeje guhangayikishwa ni icyorezo cya Coronavirus, dore ko gikomeje guhitana imbaga iyo mu mahanga.

Mu Rwanda hafashwe ingamba zo kwirinda no gukumira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Abantu bagumye mu ngo kugirengo harebwe uko cyakumirwa. Ibi byarubahirijwe kuko abanduye barakize, abapimwe bagasanga ntabwandu nabo bakisubirira mu ngo.

Coronavirus ntawumenya uko yandura kuko yandurira mu mwuka. Leta yaje kureba ikurikije icyerekezo ifungura ibikorwa bimwe na bimwe, ariko hagasigara metero hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa. Aha rero hakaba ariho haza ikibazo cyabatega bus zigana Kicukiro Nyanza kuko batubahiriza amabwiriza.

Uwabonye umubyigano wabinjiraga mu modoka yagize ubwoba bwuko bashobora kwanduzanya.

Abashinzwe kureberera abatega bus ziganayo nimwe muhanzwe amaso.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *