7-8 Gicurasi 1994: Jenoside yakorewe ku bana b’Abatutsi b’impfubyi mu kigo cya  SOS Gikongoro

Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n’ubugome ndengakamere haba mu buryo Abatutsi bishwemo bashinyanguriwe, banateshwa ubumuntu, haba mu kwica abarwayi mu bitaro no mu nsengero n’ahandi henshi bari bahungiye. Ubwo bugome bwarenze uruvugiro aho n’abana b’impfubyi bicwa n’abarezi babo mu kigo cya SOS birengagije amahame shingiro ngenderwaho n’abashinze SOS.

  1. Uko Ikigo cya SOS Gikongoro cyahindutse indiri y’abicanyi

Mu ntangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikigo cy’impfubyi cya SOS Gikongoro cyayoborwaga na Marc YIRIRWAHANDI ariko acyirukanwamo n’uwari umwungirije, Venuste NYOMBAYIRE, uvuka mu yahoze ari perefegitura ya Byumba. Muri SOS Gikongoro, kimwe no mu bindi bigo bya SOS, habaga abana baharererwaga, hakabamo n’abana b’Abatutsi.

Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 gicurasi 1994, abana b’impfubyi b’Abatutsi baratoranyijwe baricwa. Mbere y’iyo tariko, Venuste NYOMBAYIRE yari umuyobozi wungirije, aho yari yarazanywe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avanywe muri Perefegitura ya Kigali Ngari aho yakoraga. NYOMBAYIRE yazanywe ku Gikongoro, Leta imuhungishije kubera ibyamuvugwagaho ku ruhare rwe mu bwicanyi bwabereye mu Bugesera aho yakoraga nk’umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini (MININTER) mu gihe cy’iyicwa ry’abatutsi muri werurwe 1992. Uwamuhaye akazi muri SOS avuye muri MININTER, akanamwohereza ku Gikongoro ni MUNYANGABE Marcel wari umuyobozi mukuru wa SOS ku rwego rw’igihugu, wari n’umwe mu Nterahamwe nkuru muri Kacyiru.

Ageze ku Gikongoro, NYOMBAYIRE yakoze ibishoboka byose ananiza uwari umuyobozi w’ikigo agamije kumusimbura. Kugira ngo agere ku mwanya w’ubuyobozi bwa SOS, Venuste NYOMBAYIRE yibasiye bikomeye uwari umuyobozi mukuru wa SOS Gikongoro, Marc YIRIRWAHANDI wari mu Ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe na MRND NYOMBAYIRE yari abereye umuyoboke kugeza bamuteye grenade iramukomeretsa bikabije tariki ya 8 mata 1994, arahunga ava ku Gikongoro ajya iwabo i Butare ahahoze ari muri Komini Mbazi. Grenade yayitewe na NSENGUMUREMYI Alphonse wari umukozi wa ELECTROGAZ ya Gikongoro, ukomoka muri Komini Karama ku Gikongoro, wabaye umwicanyi ruharwa, ku kagambane ka NYOMBAYIRE. Marc YIRIRWAHANDI amaze guhunga, nibwo Venuste NYOMBAYIRE yihaye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo cya SOS, aboneraho kwica no gukiza.

Venuste NYOMBAYIRE yinjiye mu gatsiko k’intagondwa yasanze ku Gikongoro zari mu nzego zitandukanye z’imirimo zakoreraga muri Perefegitura ya Gikongoro, biganjemo abakiga bakomoka Ruhengeri, Gisenyi na Byumba, batangira gahunda yo gutegura Jenoside. SOS Gikongoro yari ifite amazi menshi kandi magari, ari ahantu hiherereye, ku buryo bashakaga uburyo bazajya bayakoresha mu nama zitegura Jenoside no mu bindi bikorwa by’ubwicanyi.

Ako gatsiko kari kagizwe na:

Perefe BUCYIBARUTA Laurent; superefe Froduald HAVUGIMANA; Colonel SIMBA Aloys; Bourgmestre wa Nyamagabe Felicien SEMAKWAVU; NDEREYEHE Karoli NTAHONTUYE ukomoka mu Ruhengeri wayoboraga umushinga w’iterambere ry’ubuhinzi muri Gikongoro, PDAG, mbere yuko yimurirwa muri ISAR Rubona ari naho yakoreye Jenoside muri 1994 (ubu Ndereyehe aba mu Buholandi ; Celestin MUTABARUKA wayoboraga umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi mu nkengero za Crete Zayire Nil, CZN, (aba mu Bwongereza) ; Captain Faustin SEBUHURA wari umuyobozi wungirije wa jandarumori ku Gikongoro, ukomoka mu Ruhengeri (yarapfuye) ; Denis KAMODOKA wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, ukomoka muri Komini Mutura ku Gisenyi, Juvenal NDABARINZE wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Mata ukomoka muri Komini Nkumba mu Ruhengeri; SEMIGABO Celse wari Prokireri wa Repuburika ku Gikongoro ; Justin AYURUGARI wayoboraga ELECTROGAZ ku Gikongoro ukomoka mu Ruhengeri, Fabien UWIMANA wari ushinzwe iperereza, Innocent TANGISHAKA wari ushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration et Emmigration) ; RURANGWA Joseph wari uhagarariye Minisiteri y'Umugore n’Umuryango ; superefe Damien BINIGA wategekaga superefegitura ya Munini; Superefe Joseph NTEGEYINTWALI wategekaga Karaba; Superefe Joachim HATEGEKIMANA wategekaga Kaduha, David KARANGWA wari gerefiye w’urukiko rwa Kanto ku Gikongoro, n’abandi.

Aka gatsiko niko kateguye uburyo Jenoside igomba gukorwa muri Perefegitura ya Gikongoro, NYOMBAYIRE akaba yarakinjiyemo ageze ku Gikongoro ahagana muri 1992.

  1. Iyicwa ry’abana b’impfubyi b’Abatutsi mu kigo cya SOS ku Gikongoro

SOS Gikongoro yakorwagamo cyane n’abahutu kuko n’abatutsi barimo bari bafite imyanya yo hasi. Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 Gicurasi 1994, NYOMBAYIRE Venuste yazanye igitero cy’Interahamwe muri SOS cyica abo bana gifatanyije na KABARERE Venantie wari umukozi wa SOS Gikongoro ku mwanya witwa Mere conseillere; yari ashinzwe kugira inama abarimu bareraga abo bana muri SOS Gikongoro. KABARERE yahamijwe icyaha cya Jenoside akaba afungiye muri gereza ya Nyamagabe. Mere Conseillere yabaga ashinzwe gukurikirana imibereho y’abana no kugira inama abarezi babo, ariko KABERERE yatatiye inshingano z’uwo mwanya we yicisha abana b’impfubyi z’Abatutsi barererwaga muri icyo kigo..

Mu kwica abo bane, Venuste NYOMBAYIRE yafunguye icyumba aba bana bari barimo, aho bari babateranirije, bahita babica. Hishwe abana bagera ku icumi (10).

Hari kandi abana bagera ku munani (8) bari baraturutse i Kigali muri SOS ya Kacyiru, bivugwa ko bari babahungishije imirwano, babazana muri SOS ya Gikongoro, nabo batoranyamo abatutsi bicamo batandatu (6). Aba bana bari baratoranyijwe na NYOMBAYIRE abashyira ukwabo mu cyumba cy’amashuri cyihariye, ahagana ku itariki ya 6 Gicurasi 1994, bigaragara ko yari azi umugambi wo kubica igihe nikigera.

Kuri uwo mugoroba wo ku itariki 7 Gicurasi 1994, NYOMBAYIRE yatoranyije muri izo mpfubyi umwana w’umukobwa wari mu kigero cy’imyaka 12 amuha interahamwe yitwaga RUZINDANA mu rwego rwo kumushimira ko bamaze kwica abo bana, amuha uburenganzira bwo kusambanya ku gahato ijoro ryose, akazamwica bukeye, ari nako byagenze. Mu buhamya bwatanzwe na KABARERE Venantie wagize uruhare mi iyicwa ry’aba bana bishwe, avuga ko amazina yibuka y’abishwe ari abitwaga Ernestine, Hélène na Janson. Abandi ntabibuka.

Abana b’impfubyi z’abatutsi biciwe muri SOS Gikongoro bari hagati ya 15 na 20.

  1. Iyicwa ry’abakozi ba SOS b’Abatutsi

Muri iryo joro, abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze ninjoro. Nibwo hishwe umuzamu witwa NYIRIMIRERA, banatera urugo rwe bica umugore we n’abana be bane; banica umukozi wakoraga mu busitani witwaga NTAGANDA Petero.  Mu gitero cyabishe harimo abitwa NDIRAMIYE Boniface, MBIGIZEMBISHAKA Jean, KANYAMANZA Damascène, Athanase, Marc n’abandi.

Abana n’abakozi b’Abatutsi bishwe n’igitero cy’Interahamwe zazanywe na Venuste NYOMBAYIRE zigizwe na :

MUNYANGOGA wari umuzamu muri ELECTROGAZ ku Gikongoro, NSENGUMUREMYI Alphonse nawe wakoraga muri ELECTROGAZ akaba n’umwe mu bayobozi b’Interahamwe ku Gikongoro, KANYAMANZA Jean Damascene, HABARUREMA Fidèle, KAKIRA Ildefonse, HABINEZA alias MAPENDU, RUSATSI Juvénal, Anastase alias RUHABANA, GASANA umuhungu wa NYAMWASA, NYAMUHENE Vianney, GASIMBA, François umuhungu wa NYARUGWE, NDAYISABA alias KINONKO, NAHAYO Elisée, RUBERAMANZI Innocent, UTAZIRUBANDA Emmanuel, BISHOKANKINDI, MUSABYIMANA alias BISABO, HASHAKIMANA, MUNGWARAREBA….

Izo nterahamwe NYOMBAYIRE yazivanye muri Centre y’Ubucuruzi ya Gatyazo, ziza ziyobowe na MUNYANGOGA Félicien. Ku wa 16 Ukwakira 2009, NYOMBAYIRE Venuste yakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gasaka igifungo cya burundu y’umwihariko.

Umusozo

enoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko ukomeye ugaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi bwakorewe abana n’abagore. Ni ikimenyetso cy’umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi.

Bikorewe i Kigali, 08/5/2020

 

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *