Mugenzi Alphonse aratabaza kubera gukorerwa akarengane kamushora mu manza.

Ubu mu mudugudu wa Sogwe, akagali ka Gahanna, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye ho mu ntara y'amajyepfo haravugwamo akarengane kakorewe Mugenzi Alphonse.

Mugenzi Alphonse

Intandaro yako karengane yakozwe na Habarurema warenze Mugenzi avugako yamugurishije ikibanza mu buryo butaribwo. Iki kibanza cyari icya Kayitare Charles hamwe n'umugore we Musabirema. Uyu muryango waje gufata ikibanza ukigurisha uwitwa Habiyambere Jean Marie Viannry.

Ikibanza cyaje kugurishwa na Habiyambere akigurisha Mugenzi. Ikibanza cyongeye kugurishwa na Mugenzi akigurisha na Habarurema. Ikibazo cyaje kubaho hagiye kuba ihererekanyabutaka. Mugenzi na Habarurema bagiye mu murenge wa Kinazi kugirengo bandikishe ubutaka.

Aba bagabo bombi basanze bagomba gushaka nyir'ubutaka. Habarurema yagannye Ubugenzacyaha arega Mugenzi amushinja ko yamugurishije ubutaka butari ubwe. Mugenzi yabwiye Ubugenzacyaha ko ikibazo cyatewe ni uko Habarurema yarashatse kubaka atararangiza ku mwishyura amafaranga yose bavuganye angana na miliyoni imwe na magana inani y'u Rwanda(1800000frw).

Habarurema amaze kwishyura nibwo yatangiye gusohora Mugenzi mu manza. Ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kinazi yagejejweho ikibazo ahamagara Kayitare Charles kugirengo aze abe ariwe usinya amasezerano na Habarurema. Ibi ntibyagarukiyaho, kuko Habarurema yaburanye na Mugenzi murukiko rwibanze rwa Ndora, birangira Habarurema atsinzwe.

Ubujurire murukiko rwisumbuye rwa Huye Mugenzi yaratsinzwe. Mugenzi yaburanye yerekanako Habarurema ariwe ufite ikibanza, kandi ko yanagishyizemo fondasiyo, kongeraho ko yagihinzemo ibishyimbi n'amashaza. Ubu rero Mugenzi akaba asabako yarenganurwa, cyane ko urega ariwe ufite ikiregerwa akaba anakibyaza umusaruro.

Icyo abaturage bo muri Gahana babivuga ho ni uko Mugenzi yarenganye, kuko uwamureze ariwe ugifite ikibanza. Mugenzi akaba asaba inzego bireba kumurenganura kuko kubera gusiragizwa mu nkiko na Habarurema bimaze kumukenesha. Uwo bireba wese natabare Mugenzi kuko umutungo we umaze guhomba.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *