TARIKI YA 07 GICURASI 1994: ABANYESHURI B’ABATUTSI BIGAGA  MURI GROUPE SCOLAIRE MARIE MERCI I KIBEHO BARISHWE

Tariki ya 07 Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza uburyo abanyeshuri b’abatutsi hiciwe mu ishuri rya Groupe scolaire Marie Merci i Kibeho.

  1. Abanyeshuri bo mu ishuri rya “Groupe scolaire Marie Merci”, I Kibeho, babanje kurindwa n’abajandarume

Ubwo abaturage b’Abatutsi batangiraga guhunga bagana i Kibeho kuri kiriziya kuva ku itariki ya 8 Mata 1994, abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci batangiye kwibaza icyabaye, baza gusobanukirwa bigeze mu matariki 10, 11 no ku ya 14/4/1994 ubwo hicwaga Abatutsi bari bahungiye ku kiriziya ya Kibeho. Kuva icyo gihe bohererejwe abajandarume ngo ni abo kubarindira mu kigo, ariko umuyobozi w’ishuri, Padiri Uwayezu Emmanuel, akajya akorana inama n’abarimu babaga hanze y’ikigo barimo Fatikaramu Holomisidasi, Kayigamba na bamwe mu banyeshuri b’abahutu babaga bavuye mu kigo mu ijoro bakajya guhura na burugumesitiri Nyiridandi Charles bari gucura umugambi wo kuzica abanyeshuri b’abatutsi.

Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 1994, Abanyeshuri b’Abahutu batangiye guhwihwisa ko Abatutsi bagiye kwicwa. Ku itariki ya 1/5/1994 Abanyeshuri b’Abatutsi icumi (abahungu 9 n’umukobwa umwe) bamaze gutahura uwo mugambi bafashe umwanzuro wo guhunga muri iryo joro berekeza i Burundi. Aho inkuru y’uko bagiye imenyekaniye, Abajandarume bazengurutse ikigo ku buryo ntawari kongera kubona aho yanyura.

2) Abanyeshuri b’Abatutsi bagerageje guhungira i Burundi barakumirwa

 Ku itariki 2 Gicurasi 1994, Padiri Uwayezu Emmanuel yaje gukoresha inama, abwira abanyeshuri ko guhunga ntacyo bimaze ko n’Abatutsi bitwikiriye ijoro bagahunga bose biciwe ku mugezi w’Akavuguto, ko kandi imirambo yabo iri gukoreshwa bariyeri. Kuva ubwo, ntawongeye guhirahira ngo abe yatekereza guhunga muri abo banyeshuri b’Abatutsi bari basigaye.

Mu rwego rwo kwatsa umuriro no kubiba urwango mu banyeshuri, ku itariki ya 4 Gicurasi, Abatutsi babeshyewe ko baroze igikoma ngo Abahutu bapfe. Abanyeshuri b’Abahutu barivumbagatanyije bavuza amafirimbi banga kunywa igikoma bavuga ngo Abatutsi bakiroze ndetse banavuga ko bigendeye ikigo bakibasigiye. Abanyeshuri b’Abahutu bahise biruka bajya ku rindi shuri ryari hakurya ryitwaga Collège des Lettres (Ubu ni Mère du Verbe), bityo umugambi bari bamaze igihe bacura uba ugezweho, kuko Abatutsi bari basigaye bonyine muri Groupe Scolaire Marie Merci, naho Abahutu bagiye.  

Padiri Uwayezu na bamwe muri ba bajandarume bakurikiye ba banyeshuri b’Abahutu, babakoresha inama bemeza ko bagaruka mu kigo cya Marie Marci kuko ariho ibikoresho byabo byari biri ariko bemeza ko bari bugaruke ari uko nta munyeshuri w’Umututsi ukiri mu kigo cya Groupe Scolaire Marie Merci. Abanyeshuri b’Abatutsi bagiye gucumbikirwa muri Ecole des Lettres, naho Abahutu bagaruka muri Groupe Scolaire Marie Merci. Abanyeshuri b’Abatutsi bageze muri Collège des Lettres, bahasanze umubikira wayoboraga iryo shuri witwaga Pierre de Vérone, abima aho barara abashyira muri refectoire bakajya barara hasi badafite icyo kurya no kuryamira.

3) Ubuyobozi bw’ishuri bagambaniye abanyeshuri b’Abatutsi

Uwo mwuka washoboraga gutuma Abatutsi bahunga binatewe n’amakuru bari bafite ku byaberaga hanze, ariko ku itariki ya 4/5/1994 umuyobozi w’ishuri Padiri Uwayezu Emmanuel, uwari ushinzwe uburezi ku Gikongoro n’abajandarume bakoresheje inama y’ikubagahu bitaga iyo kubahumuriza ariko mu by’ukuri yari iyo kubahuma amaso ngo hatagira ugira igitekerezo cyo guhunga. Muri iyo nama kandi hajemo uwari Perefe wa perefegitura ya Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, Superefe wa superefegitura Munini Biniga Damiyani, Musenyeri Misago Augustin wa Diyosezi ya Gikongoro, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko Silas Munyurangabo, Burugumesitiri wa Komini Mubuga Nyiridandi Charles, Umukuru wa jandarumori muri Mubuga S/Lt Hitimana Anaclet, n’abandi bayobozi bavuye kuri perefegitura na Komini Mubuga na Rwamiko.

Perefe yasabye umunyeshuri uhagarariye abandi (Doyen) kubabwira ibibazo byabo, abasobanurira ko bahora bavuga ko bagiye kubica, ko bari kure y’imiryango yabo bakaba batanazi niba ikiriho kandi ko abo bayobozi nibahitamo ko babaho bazabaho, bahitamo ko bapfa nabwo bagapfa. Nkuko abarokotse muri iryo shuri babisobanura, Musenyeri Misago na Perefe Bucyibaruta babwiye Abanyenyeshuri b’Abatutsi ko impamvu Abahutu bahisemo kwitandukanya na bo ari uko batakibizera ngo kubera ko Abatutsi barara bumva indirimbo z’inkotanyi kuri Radiyo Muhabura, ndetse ko bashobora no kubaroga.

4) Interahamwe zaje kwica abanyeshuri b’Abatutsi zivuye mu bice bitandukanye

Ku itariki 7 Gicurasi 1994, hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’Interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye birimo Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi byabateye n’intwaro zitandukanye batangira kwicwa. Ababashije guca mu rihumye ibyo bitero bakiruka babahigishije imbwa ndetse ziza kuvumbura bamwe muri bo ariko batunzwe agatoki n’abanyeshuri bo muri Marie Merci bari ahirengeye.

Interahamwe zambaraga ibirere n’amashara, abanyeshuri b’abahutu bo muri Groupe Scolaire Marie Merci bo bakambara udutambaro dutukura bose mu kigo kugira ngo umunyeshuri ubayobeyemo atakambaye byorohe kumenya ko ari Umututsi. Abanyeshuri ubwabo babaga bafite intwaro ndetse banazikoresheje mu kwica bamwe muri bagenzi babo kandi bakabica urubozo, aho babanzaga gusaba abo bagiye kwica ngo nibicane, uwica abandi baramubabarira. Abo bajyaga kwica kandi babanzaga kubakuramo imyenda. Bakoze n’ibikorwa byo gusahura bagenda bahiga n’abandi banyeshuri bagenzi babo bagiye bihisha ahantu hatandukanye. Hari abo bavumbuye muri plafond barimo Elias na Fidèle Castro wakomokaga mu Ruhango bishe urubozo babanje gucukura baramutabika basiga umutwe we hejuru baza kumwica nyuma. Abiciwe muri Ecole des Lettres babajugunye mu cyobo cyari inyuma ya chapelle.

5) Abayobozi bagize uruhare mu bwicanyi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye

Padiri Uwayezu Emmanuel wari umuyobozi wa Groupe Scolaire Marie Merci ubu aba mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yahinduye izina akitwa Emmanuel Mihigo Wayezu, Perefe wa Gikongoro Bucyibaruta Laurent, wahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa, aho yabanje gukurikiranwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, dosiye ye ikoherezwa mu Bufaransa, akaba kugeza uyu munsi ataragezwa imbere y’inkiko. Hari na Biniga Damien wari superefe wa Munini, Hitimana Anaclet wayoboraga Jandarumori muri Mubuga, Bakundukize Innocent wari Chef de Plantation mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, Nyilidandi Charles wari burugumesitiri wa Komini Mubuga, Ndabalinze Juvenal wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Mutazihana Nathanael wari umuyobozi wa Centre de santé ya Kibeho, Kayigamba Francois wari Prefet des Etudes, Karekezi Fabien alias Sagazi wari prefet de Discipline, Fatikaramu Holomisidasi wigishaga Geographie, Seraphine wigishaga icyongereza, Kimbo wakoraga mu gikoni.

6) Abanyeshuri bitabiriye ubwicanyi

 Murindangabo  Aimable, Byilingiro Theoneste alias Kofi, Harolimana Alexis alias Gifu wari doyen w’abanyeshuri, Hakizimana Jean de Dieu alias Rukokoma, Jean-Damascene Nsengiyumva, Misago Venuste, Nakabonye Alexis, Aaron Mundanikure, Michel Mutabazi, Hakizimana J. Damascene alias Gahinda, Uwamahoro Clement (umuhungu wa Mutazihana Nathanael), Casimir Bizimungu, Butera Christophe, Esperance Nyiranziza, Joseline Byukusenge, Lucien (wari murumuna wa Prefet de Discipline), Nsabimana Sylvestre, Balinda Janvier, Serushema Jean Bosco, Barayagamba Eduard, Uwimana Emmanuel, Gaudence Uwamahoro, Solange Uwamahoro umukobwa wa Rubanda, Bimenyimana J. Damascene, Niyirora Melanie, Habinshuti François Xavier, Twahirwa Gerard, Harelimana Gerede, Karerangabo Viateur, Munyarukiko François, Vuguziga Egide, Ndayambaje Eraste n’abandi.

Umusozo

Ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi i Kibeho bwabaye Jenoside ya karundura imaze ukwezi ikozwe i Kibeho ku wa 14 mata 1994. Birerekana ko aba bana bababaye cyane kuko bamaze hafi ukwezi babona ko nabo bazicwa kandi bishwe nabi.

 

Bikorewe i Kigali, 7/5/2020

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshiingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *