Safari Gaspard yananiwe kuyobora The New Times na ARJ, Imvaho Nshya ya Leta yo ifunze imiryango kubera igihombo kivuza ubuhuha

RBA gusubizwa ubuyobozi bw’Imvaho nshya. Amakuru yizewe ni uko RBA ihawe IMVAHO NSHYA,kuko na mbere byose byari ibitngazamakuru bya Leta .

Itangazamakuru ryigenga ryandika rikaba risaba inzego ko basubizwa icapiro bagenewe n’umukuru w’igihugu, bityo ibinyamakuru bikongera bikagaragara ku isoko.

Abakora itangazamakuru ryandika bavuga ko ibinyamakuru bigicuruzwa ngo ubukungu bwari buhagaze neza, none Safari akaba ari umwe mu babateye ubukene.

Twagerageje gushaka amakuru kuri Safari Gaspard yanga kuyaduha kuko atigeze asubuzi ubutumwa twamwoherereje.

Safari Gaspard wayoboye ikinyamakuru cya The New Times ndetse akanaba Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda “ARJ” akahava nabi kubera imiyoborere mibi amakuru yizewe dufite ni uko ubu amaze no gusenya icyari ikinyamakuru cya Leta kitwa Imvaho Nshya ndetse n’icapiro.

Uko byatangiye : Kuva muri 2011 ni bwo hatangiye gahunda yo gushaka guha abikorera ishami ry’itangazamakuru ryandika rya Leta (Print Media) aho tariki 07 Nyakanga 2011 mu igazeti ya Leta hasotsemo iteka rya Minisitiri w’intebe N°58/03 ryo kuwa 07/07/2011 rivana inyubako n’ibikoresho by’icapiro rya ORINFOR mu mutungo rusange wa Leta rikabishyira mu mutungo bwite wa Leta.

Mu mpereza za 2013 ni bwo hakozwe ikigo gishya bakita RPPC (Rwanda Printing and Publishing Company Ltd) aharimo ikinyamakuru Imvaho Nshya, La Nouvelle Releve ndetse n’icapiro.

Kuva muri Werurwe 2014 ni bwo iki kigo cyahawe abikorera aho Leta yagumanye imigabane ya 30% hanyuma abikore bagafata 70% bivukavugwa ko bishyuye agera kuri miriyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda aho byanyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa bwo kwegurira ikigo abikorera binyuze mu kigo k’igihugu k’iterambere “RDB”.

Abahawe ikigo ni bande? Iki kigo cyahawe Safari Gaspard afatanyije na Birungi Godfrey ari bo bari bafite kampani yitwa Great Lakes Communications (GLCMC) ndetse n’umushoramari w’umuhinde uba muri Kenya witwa Jay Kiritkumar Shah bivugwa ari nawe watanze umugabane munini akaba ari nawe muyobozi mukuru (General Manager).

Hari kandi indi kampani yitwa Printfast Rwanda Ltd iyoborwa n’umuhinde witwa Vijay ari nawe usa n’aho akuriye ibijyanye na Tekinike birimo icapiro n’ibindi.

Aba bagabo bakimara gufata ikigo n’ubwo bari barijeje Leta ko bazafata neza abakozi si ko byagenze kuko bahise birukana nyuma bagenda bizanira abakozi babo bamwe na bamwe aba ari bene wabo cyangwa ab’abagore babo.

Ntibyaciriye aho bakomeje kugenda birukana abakozi bakoreraga Imvaho Nshya, La Nouvelle Releve ndetse n’icapira kugeza aho n’iki kinyamakuru cya La Nouvelle Releve cyandikaga mu gifaransa kivanweho burundu muri 2016.

Iri capiro kandi ririmo imashini (Web Machine) yatanzwe na Perezida Kagame muri 2009 aho byari mu rwego rwo gufasha itangazamakuru ryandika mu Rwanda kubona aho bakoresha ibinyamakuru byabo kuko akenshi bajyaga kubikoresha muri Uganda.

Gusa byaje kugorana kuko bakomeje guhendwa nyuma aho ba Safari barifatiye noneho bihumira ku mirari. Impamvu y;imiyoborere mibi yateye igihombo.

Kuva aba bagabo bafite kampani zabo zibinjiriza amafaranga biri mu byatumye batita ku miyoborere iboneye ya RPPC kandi ari yo yishyura byose kuko izi kampani zabo zikorera mu biro bimwe n’Imvaho Nshya ndetse n’icapiro kandi amafaranga akajya mu makonte yabo.

Amafaranga Imvaho Nshya yinjiza avuye mu matangazo n’ibindi ni yo akoresha muri byose birimo imishahara y’aba bayobozi, amavuta y’imidoka zabo n’abagore babo ndetse n’izitwara abana ku ishuri. Izi kampani z’aba bagabo zikora ibikorwa bitandukanye birimo gupiganirwa amasoko anyuranye kandi zikinjiza amafaranga menshi.

Urugero ni nk’aho bapiganirwa amasoko yo gukora ibitabo n’ibindi bitandukanye bigakorerwa mu icapiro rya RPPC bigakorwa n’abakozi ba RPPC ariko amafaranga akajya kuri konti zabo.

Ikindi kivugwa ni uko umuhinde ushinzwe icapiro, Vijay agurisha bimwe mu bisigazwa by’impapuro ziba zasagutse handikwa ikinyamakuru zikunze gukoreshwa mu bubatsi batera amarangi cyangwa mu magaraje ndetse n’ibindi bikoresho byitwa “Plaque” amafaranga akayijyanira.

Mu kindi kimenyetso k’imiyoborere mibi ni uko uwitwa ko ari we muyobozi mukuru, Jay Kiritkumar Shah aheruka kuvugana n’abakozi ubwo yahabwaga ikigo muri 2014 ko ubundi aza mu Rwanda avuye muri Kenya akarinda asubirayo atabonanye n’abakozi.

Si we gusa ngo na Safari ndetse na Birungi babonana n’abakozi gake wenda hari nk’icyo bagiye kubabwira kidasanzwe.

Mu bijyane n’imari aba bagabo bakunze gukoresha abashinzwe imari “DAF” bakomoka muri Uganda aho babanje gukoresha uwitwa Mpumwire ubu bakaba bakoresha uwitwa Kasooba ariko bose ngo babaka babafasha kuyereza imisoro.

Uretse iyi miyoborere mibi, aba bagabo biravugwa impamvu RPPC yahombye cyane ari uko baba bibereye muri kampani zabo ku ruhande zibinjiriza ndetse buri wese akaba yari arimo kubaka inzu ya Etage i Remera ku Gisimenti n’ubwo zisa n’izabananiye.

Aba bagabo kandi bivugwa ko hari umwenda bafashe muri KBC ungana na miriya 2 bikaba ari byo byabatesheje umwe muri iyi minsi.

Iki gihombo kandi cyatumye kuva muri Nyakanga 2019 abakozi ba RPPC batabasha kwivuza kuko iyi kigo kirimo umwenda RSSB ku bijyanye n’imisanzu yo kwivuza ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Ibi bikaba binatuma iki kigo hari amasoko kitabona kubera hari ibisabwa kitabasha kuzuza. Mu bindi kandi amakuru dufite ni uko kubera Leta yari ifitemo 30% by’imigabane yari yarasabye ko mu nyungu izajya iboneka amafaranga yagakwiye kujya ajya muri kigega Agaciro ariko imyaka 6 ngo irashize nta n’urupfumuye batanze.

COVID-19 yabaye imbarutso yo kwirukana abakozi: Ubwo iki cyorezo cyatangiraga muri Werurwe 2020, abakozi basoje ukwezi kwa 3 bahabwa umushahara ariko bamwe banahabwa amabaruwa abahagarika by’agateganyo amezi 3.

Ikinyamakuru kuva tariki 24 Werurwe 2020 ntabwo cyongeye gusohoka hasigaye online gusa nayo ikorwaho n’abantu babiri gusa. Mu bakozi basigaye batabonye amabaruwa, tariki 15 Mata 2020 ni bwo babwiwe ko nta mushahara wa Mata 2020 uzaboneka ko bazareba niba basubukura akazi muri Gicurasi 2020.

Tariki 04 Gicurasi 2020 imirimo imwe n’imwe yarasubukuwe ariko kugeza ubu nta gahunda abakozi ba RPPC barahabwa ijyanye n’akazi.

Aba bakozi kandi bavuga ko bahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategako kuko bari bakwiye kuganirizwa mbere yo guhagarikwa kandi bikamenyeshwa inzego zishinzwe abakozi yaba muri Kicukiro ako RPPC ikorera, Sendika y’abakozi ndetse na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda “MIFOTRA”.

Abakozi ba RPPC baba abitwa ko basigaye mu kazi ndetse n’abahagaritswe amezi 3 barasaba Leta nk’umubyeyi ko yakurikirana imicungire y’iki kigo ikabarenganura aho basaba ko bacyamburwa hagashakishwa abandi bakiyobora neza.

Abakurikiranye uko umukuru w’igihugu yahaye icapiro ibinyamakuru mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru ryandika harimo irya Leta n’iryigenga, nyuma Safari akarigira irye ku giti cye nibo bahise bahamya ko Imvaho Nshya izahomba. Ikindi kivugwa ni uko bahawe ubutaka mu gace k’inganda i Masoro ariko kugeza ubu ntiyigeze yubaka.

Abizerwa bo mu nzego zizewe twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo badutangarije ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye igihombo ikinyamakuru cya Leta cyagenerwaga byose.

Andi makuru yizewe nashimangira ko Imvaho Nshya igiye kongera gucungwa na RBA nk’uko na kera yayoborerwaga hamwe na Radio Rwanda RTV. Abatabara imitungo ya Leta nibahere mu IMVAHO NSHYA kuko ifunze imiryango burundu karabaye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *