Umuryango wa Nzasabimana Denis na Semana Carpaphore baratabaza kubera akarengane bakorewe bakaza gufungwa.

Inkuru y’ifungwa rya Nzasabimana Denis na Carpaphore Semana ryatangiye kumvikana tariki 16/Gicurasi/2020,ariko ibaruwa ibahagarika yari yateguwe.

Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Igitangaje ni uko Semana Carpaphore akorera ikigo cy’Abaporoso naho Nzasabimana Denis we agakorera ikigo cy’Abagaturika.Guhuza aba bantu niho haza ikibazo gikomeye.

Tugitangira inkuru yacu twavuganye nuvugwa ko yatswe ruswa ariwe Uwifashije Laurence. Uko twakoze ikiganiro na Laurence Uwifashije ntaho yavuze Semana Carpaphore ,ahubwo yavugaga Gafurumba Felexis.

Intandaro y’ikibazo cya Semana cyatangiye agishinzwe umutungo w’ibitaro bya Remera Rukoma iyoborwa n’itorero rya EPR.

Abakozi bakorera ibitaro bya Remera Rukoma tuganira banz eko amazina yabo yajya ahagaragara kubera umutekano wabo. Umwe kuwundi yatangiye agira ati” Semana ikibazo cye cyatangiye aho uwitwa Mukeshimana Aime wigeze kumwungiriza mu bigendanye no gucunga umutungo w’ibitaro bagirana ibibazo bishingiye ko ,hari inshingano Mukeshimana Aime atuzuza.

Ibi byaje gukomera kuko Daf w’ibitaro nawe yaje kugenda abangamira Semana,ariko hakabura ikimenyetso simusiga.

Aha ngo haje kuzamo Jean Paul maze atezamo amakimbirane akaze cyane kuko mu bugenzuzi bw’umwaka washize kuko aribwo Daf yari yatangaje ko Semana agomba gufungwa ntiyafungwa. Undi waje kuvugwa mu idosiye ya Semana ni uwitwa Erneste waje kuburisha impapuro zakoreshwaga banywa essence kuko zarigitishijwe.Undi mukozi we yantangarije ko nyuma izo mpapuro ko zaje bituma Semana ava mu cyuho yari yashyizwemo.

Nk’uko abo bakozi twakomeje tuganira badutangarije ko ngo uwasimbuye Semana yaje kunyereza zimwe mu mpapuro zakorerwagaho inama,kuko zanshinjaga Mukeshimana amakosa kuko ari nayo yashingiweho yirukanwa.

Twaje gukorana ikiganiro n’umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma Dr Jaribu Theogene.

ingenzi hari amakuru avugwa mu bitaro muyobora yifungwa ry’umwe mubakozi muyobora mwaba muzi?Dr Jaribu nibyo koko yarafunzwe ,ariko ntacyo twabitangazaho kuko akiri mu bugenzacyaha.

ingenzi ko mwahise mu mwirukana kandi atarahamwa n’icyaha byifashe gute?Dr Jaribu ntabwo twamwirukanye twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere tubandikira ibaruwa isaba kumuhagarika kuko atagaragara ku kazi,kandi niyo mategeko agenderwaho.

ingenzi twakoranye ikiganiro nuvugwaho kwakwa ruswa Uwifashije Laurence ese hari ye ibaruwa isaba akazi mwaba mufite kugirengo Semana agaragare nk’uamsabye ruswa?Dr Jaribu jyewe nta baruwa ya Uwifashije mfite ntayo nigeze mbona.

ingenzi hari amakuru koi biro bya Semana wabishyizeho ingufuri ku wa gatandatu atarafungwa kandi hari urufunguzo rusanzwe rubikwa n’ushinzwe gukora isuku mu biro bye ibi ntibyaba bihura nibyo bamw emu bakozi muyobora badutangarije ko yari yapangiwe?

Dr ibiro bye birahari naramuka atsinze azagaruka mu kazi ibindi ntabwo mbizi.ingenzi twagirango muduhe ishusho ihuza centre de santé ya Kabuga iyoborwa na Kiliziya Gaturika n’ibitaro uyobora biyoborwa na EPR ,noneho unantangarize uko Semana yakiriye idosiye yusaba akazi?

Dr Jaribu ntabwo amadini abili ahura,kandi Semana ashobora kwiyambazwa n’Akarere akaba yabafasha kwakira idosiye yabashaka akazi.

ingenzi nonese kuva wayobora ibitaro Semana hari idosiye yaba yarafashije Akarere kubahabwa akazi?Dr Jaribu ntabyo nzi.

Abo mu nzego zizewe badutangarije ko Nzasabimana Denis amaze gufatwa habayemo kumubwira ngo hamagara Semana umubwire aze muhure ,kandi ngo bamutegekaga ibyo amubwira.

Undi wo mu nzego zizewe yadutangarije ko ngo abafashe Nzasabimana Denis babwiye umugore we ngo asinyire ibyo bamusanganye ,ariko akaza kubyanga.

Twagerageje gushaka umugore wa Nzasabimana ntitwabasha kumubona. Andi makuru twakuye mubo mu nzego zikorera mu karere ka Muhanga ,ariko bafitanye isana n’ubutabera kuri iyi dosiye yifatwa n’ifungwa ry’aba bagabo badutangarije ko niba nta bimenyetso birangwa no gukurikirana byatanzwe n’inzego za Pariki nkuru ya Repubulika ko bitujuje ifatwa ryabo.

Dukora iyi nkuru bari bataragezwa imbere y’umushinjacyaha ngo harebwe niba barekurwa cyangwa niba bashyikirizwa urukiko narwo rugafata umwanzuro.

Ubwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *