Campany Royal cleaning Ltd ikomeje kubuzwa umudendezo na Sikitu Jerome ahunga igihombo yatiteye.

Umudendezo wa muntu cyangwa abantu niwo ugera ku bikorwa rusange, bityo bakazamura imibereho yabo n'igihugu kikunguka kuko baba batanga imisoro, kongeraho ko baba baratanze akazi.

Sikitu Jorome

Umugabo Sikutu Jerome yagaragaye imbere yushinzwe amategeko, umurimo n'umukoresha mu karere ka Nyarugenge arega Campany Royal cleaning Ltd ko yamwirukaniye.

Aha hari tariki 1/kamena 2020 ari kumwe n'umugore we bunganiwe na Me Vincent naho campany yunganiwe na Me Philippe.

Sikitu yabajijwe icyo arega, nimpamvu area? Sikitu mu kwisobanura yavuzeko yarenganijwe akirukanwa. Sikitu yakomeje yerekana ko yazigamirwaga nyuma bakbihagarika.

Sikitu yongeye kwerekana ko umugore we ari umunyamigabane. Uhagarariye campany Royal cleaning Ltd yasobanuye ko Sikitu ari umunyamigabane wabo ahagarariye, ahubwo ko yataye inshingano akigira gukina flim yitwa Akatari amagara barahaha""Yakomeje yerekanako muri campany nyuma yo kunguka buri wese agira ubwiteganyirize.

Sikitu aho gusubiza ibyo agaragarijwe yerekanyeko umunyamigabane umwe yamwirukanye akazanamo umukobwa we. Aha hagaragaye guhuzagurika kwa Sikitu kugeza naho atumvikanye numwunganira mu mategeko.

Uwaregewe yasabye buri ruhande kuzana ibimenyetso. Ibi nibinanirana bizashyikirizwa inkiko. Ubwo Sikitu yataga inshingano akajya gukina flim byateye campany igihombo gisaga hafi miliyoni magana atatu na mirongo itanu nkuko ashobora no kuba menshi. Umugambi wa Sikitu ni uwo kuzana ikibazo muri Campany kuko yafashe umwe mubanyamigabane amuha inka kugirengo azamufashe muri ibyo bikorwa.

Uru rubanza tuzakomeza kurukurikirana cyane ko abakozi bakorera iyi campany bifuza icyakomeza kubateza imbere bagakomeza bakitungira imiryango.

Iki kibazo kigiye kujya mu banyamategeko Sikitu yarandikiye umujyi wa Kigali awubuza gukomeza gukorana niyi campany ifite uburambe mu bikorwa byo gukora isuku no gutera indabo ziwutatse. Abo mu mujyi bashinzwe ibi bikorwa byo gutunganya ubwiza bwawo, tuganira ku kibazo bagejejweho na Sikitu banze ko twatangaza amazina yabo, ariko bagize bati"twebwe tureba amasezerano twagiranye niba yubahirizwa naho ibyo kuba yasaba guhagarika amasezerano ntibishoboka.

Dukora iyi nkuru hari amakuru yatugeragaho ko Sikitu yaba ashaka guhindura umwunganizi mu mategeko(avocat) kuko uwo bajyanye ejo mu karere ka Nyarugenge yamwerekagako ari umunyamigabane muri campany, aho kuba umukozi nk'uko Sikitu abishaka.

Nibikomeza kuba agatereranzambe bizaba biganisha ko Sikitu abazwa igihombo cyose yateye campany.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *