Umuryango wa Ibambasi uratabaza kubera ko wimwe ubutabera kuva 1959 kugeza muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 bawutsemba.

Umutware Ibambasi wabayeho ku ngoma ya Cyami abamukomokaho bari mu kaga gakomeye kuko banyazwe isambu yabo ku ngoma ya MDR Parimehutu muri MRND barabasonga none bategereje ubutabera muri FPR.

Businge Minisitiri w'ubutabera

Isambu inyagwa umuryango wa Ibambasi iri mu mudugudu wa Kabizoza,Akagali Agateko,Umurenge wa Jali ho mu karere ka Gasabo.

Icyiswe impinduramatwara yo muri 1959 niyo yatangije kunyaga Ibambasi bamwe mu bana be barahunga abasigaye mu Rwanda nibo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Niki cyakorwa kugirengo umuryango warenganijwe urenganurwe?ninde ufite inshingano zo kurenganura bene Ibambasi? Inzu ya Nyakwigendera Ibambasi yubatswe 1928 nk’uko twabitangarijwe nabamwe mu basaza bakuze batuye i Gihogwe.

Iyo ugeze kwa Nyakwigendera Ibambasi uhasanga nindi nzu yubakishije amatafari ahiye yajyaga ahunikamo imyaka ikazagoboka abaturage igihe cy’inzara. Ibi byatangijwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Amakuru dukura i Gihogwe ashingiye kwitotezwa ry’umuryango wa Nyakwigendera Ibambasi ngo ahagana 1973 nibwo uwitwa Sekabuga Felecien waje ari umusirikare mungabo zatsinzwe abohoza iyo nzu y'amatafari ayubakaho ndi imbere ndetse n'igikoni.

Kuva ubwo umuryango ukomoka kuri Nyakwigendera Ibambasi hariho umuhungu we Bunani nawe  watangiye urugendo rw'itotezwa rikomeye  arafungwa  arafungurwa bishingiye  kumumenesha,hagamijwe gusigarana isambu.Sekabuga  nk’umuntu wari umusirikare muri EX- FAR  yakomeje kugenda atoteza Bunani  amuhimbira ibyaha kugirango atazagira icyo avuga kuribyo byose byakorwaga.

Uru rugomo Sekabuga yakoreraga Bunani  rwaje kugera muri jenoside yakorewe abatutsi nk’uko abaturanyi babo babitangaje. Abarokotse jenoside  bo muri Gihogwe badutangarije ko Sekabuga yakatiwe burundu kubera guhamwa n’ibyaha yakose agaba ibitero yica abatutsi. Nyuma ya jenoside umuryango wa Sekabuga wahise usubira muri Nkumba mucyahoze ari Ruhengeri ubu ni akarere ka Musanze

.Umuryango wa Bunani wabashije kurokoka jenoside yakorewe abatutsi waje gusubira mu mitungo yawo.Nibwo muw'208 umukobwa wa Sekabuga yaje kuregera ya mitungo  yitwaje ko musaza we witwa Hirwa Valens ari umunyamategeko kandi afite amafaranga icyo gihe ngo yakoreraga Arusha , nibwo batangiye kusa icyivi cya se Sekabuga  nabo bahiga bukware ummurango wa Nyakwigendera Bunani.

Ubwo twaganiraga nabo baturage ba Gihogwe banze ko twatangazza amazina yabo ngo abo kwa Sekabuga babwiraga abo kwa Nyakwigendera Bunani ko bazabangaza bakabura naho basohokera,ibi ubu niko bimeze.

Abarokotse jenoside batuye Gihogwe bavuga ko ubuhamya bwuwahoze ari Burugumesitri wicyahoze ari Komine Rutongo nawe ufunganywe na Sekabuga butari bukwiye kwemerwa cyane ko nawe amasambu atunze yayanyaze abatutsi akanabamensesha.

Aha niho hashingirwa bavuga ko Abunzi hamwe n’uwari Gitifu w’Akagali Habumuremyi Egide bakozemo amakosa menshi yo kubogama. Aha habayemo icyakwitwa iyica rubozo kuko abaregaga ntibigeze berekana ikiregerwa uko kingana,ahubwo icyari kigamijwe kwari ukumenesha bene Bunani kuko basigaranye inzu itagira intanzi z’urugo.

Niwemutoni mwene Nyakwigendera Bunani Michel yahagurukiye kuburana itongo rya sekuru na se kugeza ubwo urukiko rumwemereye kugira uburenganzira.Urubanza Rc 0148/09/TB KCY rutavuzweho rumwe kuko rutatanze ishusho y’ubutabera.Nibwo yahise atangiza ikirego mubunzi aho urubanza rwaburanywe ndetse abaturage benshi bavuze uko  Sekabuga  yabohoje isambu ya Ibambasi ni uko yatoteze umuhungu we Bunani ,ariko biba iby’ubusa ikinyoma kirya ukuri.

Nyuma ariko indi nteko yaje guca urubanza neza yemeza ko Niwemutoni asubizwa isambu y’umuryango bityo Sekabuga agatsindwa.

.Ibyo bikagaragarira mu ibaruwa ubuyobozi bw'umurenge wa Jali yo kuwa 04/04/2011Ref129/04/2011.nkuko bigaragazwa n’umwanzuro w'Abunzi kuwa 01/03/2011.Harimo ubusobanuro bwose kuri yo Sambu Sekabuga yabohoje kuko Abunzi b'Umurenge batumuje abaturage bazi aby'ikibazo cyayo banagera kuki buranwa.

Nibwo  habaye  gusubizwa umutungo Sekabuga yari yatsindiye arega M.kakarangwa Athanasie  umupfakazi wa Nyakwigendera Bunani. Ibarura ry’ubutaka ritangira isambu yabaruwe kuri Niwemutoni hari 04/04/2011 kuko ariwe waruhagarariye umuryango wa Nyakwigendera Bunani.

Inkomyi yaje kuba umukobwa wa Sekabuga wazanye ya myanzuro yo kuri 30/03/208 ari kumwe  nawa muzasa we Valens Hirwa n'abakozi b'ikigo cy'ubuka  bajya  gutanga ya sambu mu buryo bwishe amategeko kuko abo mu kigo cy’ubutaka batemerewe gutanga isambu ya muntu.

Aha rero niho hajemo ikibazo kuko umukozi wo mu kigo cy’ubutaka si umuyobozi wo mu nzego zibanze cyangwa umuhesha w’inkiko. Ibi bijya gukorwa babanje kwambura umuryango wa Nyakwigendera Bunani udupapuro bari barabarujeho bamburwa isambu gutyo. Uyu muryango watangiye kwandikira inzego zitandukanye ngo urenganurwe.

Ibyangombwa byagateganyo Niwemutoni yari yarishyuye amafaranga yasabwaga y’ibyangombwa by’ubutaka. Umuryango wa Sekabuga wahise urega ikirego cyuko wahabwa isambu  bayihabwa mu buryo bwishe amategeko. Uru rubanza rwaburanywe na Niwemutoni na Sekabuga kuko bari babifitiye ububasha.Urubanza Rc0148/09/TB/KCy.

Rwanzuye ko umwanzuro w’Abunzi  wo kuwa 30/30/2008 ariwo ugomba   gushyirwa mubikorwa nyamara birengagiza inenge iyo mwanzuro yarfite:Kutagaragaza ingano y'ikiburanwa byari bihagije kandi byarirengagijwe.

Umuryango wa Nyakwigndera Bunani Michel waje kujya mu mazi abira ndetse no kujya mu kaga gakomeye aho tariki 03/09/2014 Uwari Gitifu w'Umurenge wa Jali Habimana Robert yazanye n'abagize umuryango wa Sekabuga Felecien akabatambagiza isambu yose yaba aho yabohoje naho twari dusanganywe hose bagatwara yirengagije ko nta mwanzuro ashingiyeho umwereka aho atanze uko hangana.

Gitifu Habimana ngo yabwiye umuryango wa Nyakwigendera Bunani amagambo mabi. Nyiranzanyirwanda yagaragaye mu byangombwa kandi nta rubanza yigeze aburana.

Ubu isambu yahawe Hicabarezi Theogene kuko ngo yigerera muri FPR kandi akaba akora imirimo itandukanye. Abakomoka kwa Ibambasi baratakambira inzego kugirengo bahabwe isambu yabo.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *