Rayon sports niramuka isenyutse kizaba ikimwaro kuri Ferwafa bibe no  kwangisha  FPR abasiporitifu.

Umupira w’amaguru nimwe mu ntwaro yatumye abanyarwanda bamenya FPR ko ari abanyarwanda atari abagande nk’uko MRND yabishinjaga.

Ngarambe Francois SG FPR

Umupira w’amaguru nimwe mu ntwaro yatumye abanyarwanda bava mu bwigunge   nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi aho ikipe ya Rayon sports yakinaga n’iya Kiyovu sports kuri stade Ragional Nyamirambo.

Ibyo mu ikipe ya Rayon sports bihishe iki?bihishuye iki?ese igihe kirageze ngo ikipe ya Rayon sports iveho?ubu ibintu byabaye politiki ,kandi nibizamo harazamo FPR yon ka moteri y’igihugu niyo ihanzwe amaso.

Aha impamvu tubihuza ni uko Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate yavuze ko hari abashoye miliyoni 25 kugirengo bayisenye nk’uko bashenye ishyaka MDR.

Aha hakwiye gusobanuka neza kuko  MDR yari ibangamiye inyungu z’abanyarwanda,ese n’ikipe ya Rayon sports ibangamiye inyungu z’abanyarwanda?ese ibangamiye inyungu z’umupira w’amaguru?Ikindi gituma hibazwa byinshi ni uko mu ibaruwa ya Munyakazi Sadate harimo ko abamurwanya bafite abavandimwe babo muri RNC. Aha bikaba bizwi ko ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi kandi uwaribamwo wese agomba kurwanywa.

Ikindi ni uko RGB yabyinjiyemo nk’urwego rwa Leta rushinzwe imiyoborere ,rukaza kuvugwaho ko rwabogamye. FPR isabwa iki n’abakunzi ba Rayon sports”abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba FPR kubakemurira ikibazo ugitera wese akigizwayo.

Abasesengura bagira bati”ikipe ni ubuyobozi nabwo ikipe ya Rayon sports ntabwo kuko ni Sadate wenyine,ikipe igizwe n’abafana abo nabo bagaragaje ko batemera Sadate,ikipe igizwe n’abakinnyi none bose Sadate ayarabatanze kuko ubu umunani  bamaze kugenda.

Nonse abashyigikira Munyakazi Sadate bashingirahe?Kuzakinisha abana bato nabwo ntibishoboka kuko ikipe izaba itakiriho.

FPR niyo ihanzwe amaso ku kibazo cyugarije Rayon sports ,cyane ko yandikiwe kugirengo isuzume uko bihagaze.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *