Akarere ka Ruhango umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wateje impagarara.

Urwikekwe kubakoze ikizamini k'umwanya w'ushinzwe imibereho myiza y'abaturage biravugwako ikizamini cyakoreshejwe mu bwiru.

HABARUREMA Valens Meya w'Akarere ka Ruhango[photo archieves]
Ngendahimana Radisilas uyobora Ralga arashyirwa mu majwi ko yashyigikiye Havugimana Callican ngo yegukane uwo mwanya.

Mu kiganiro twagiranye na Ngendahimana yabihakanye. Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens nawe ushyirwa mu majwi yahakanye uruhare rwe muri iki gikorwa cyo gushakira umwanya Havugimana.

Ibi byose  byaje gutera urujijo abakoze ikizamini, kuko bamaze amezi ane mugihirahiro, mugihe abakoze ikizamini kuyindi myanya bo batangiye akazi.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryemerera abakozi ba Leta kujya mu kazi bakoze ikizamini, rivugako riteganya amezi atatu.

Abo muri Ralga twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati"uwakoze ikizamini  nkuko biteganywa n’amategeko mu ngingo yayo nimero 144/01/yo kuri tariki 3 mata 2017 rishyira uwatsinze mu kazi, kandi nkuko bigenwa mu ngingo ya 16/18 aha rero ngo urwego bakorera n 'Akarere ka Ruhango ntibabyubahirije. Abakora mu nzego zizewe zo mukarere ka Ruhango twaganiriye, ariko zikanga ko twatangaza amazina yabo, badutangarije ko uko bamenye ibyikorwa ry'ikizamini cyakoreshejwe Havugimana mu mwanya wo kuvuga(interview) kuko ibindi byo yari yabitsinzwe.

Bakomeje bagira bati"twibaza niba abamurushije mu bindi bizamini niba baragiye mucyo kuvuga bagahinduka ibiragi? Gusa amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi arahamya ko urubuga rushakirwaho ibisubizo mu karere byageze mugitondo byavuyeho ibyitangira ryako kazi.

Ikiganiro twagiranye na Ngendahimana Radisilas

Umunyamakuru: Muraho nitwa Ephrem nyobora ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com hari amakuru nagira ngo mbabaze agendanye ni ikizamini Ralga yakoresheje mu karere ka ruhango ku mwanya w'umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, ubu biravugwa ko mwakoresheje havugimana garikani ikizamini cyo kuvuga wenyine kugirengo agire amanota yifuzwa byaba byifashe gute? Ikindi kuyandi makuru avugwa ni uko mwasinyishije ubungirije iyo liste kandi muhari nabyo bikaba byateye impungenge abakoze ikizamini

Ngendahimana: Ibyo byose ntabwo ari byo. Urebe raporo twohereje ku Karere ntabwo hakoze umuntu umwe gusa, kuko raporo iragaragaza abakandida bose bakoze n’amanota bagize. Naho kuba harasinye unyungirije ni uko afite ububasha bwo kunsigariraho igihe cyose ntahari, kandi si byo gusa yasinye. Umunsi mwiza

Umunyamakuru:Abakoze ikizamini iyo batanyuzwe barajurira, inzego zibishinzwe zikabisuzuma

Twakomeje dushakisha amakuru tuvugana na Meya Habarurema Valens

Ikiganiro twagiranye ni iki gikurikira

Umunyamakuru: Muraho nitwa Ephrem nyobora ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com hari amakuru nagira ngo mbabaze agendanye n'ikizamini cyakozwe mu karere muyobora kumwanya w'umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza aho mushaka ko hajyamo inshuti yanyu havugimana ngo kandi ataratsinze ikizamini, ikindi abatishimiye uko ikizamini cyakozwe bakaba berekanako bari batsinze twagira ngo muduhe ishusho nyayo yaya makuru

Meya: Uraho Ephrem! Ibyo biratangaje cyane kuko Ubuyobozi bw’Akarere ntibutanga ibizamini by’akazi, ntibunabikosora. Akarere ka Ruhango kandi ntigakeneye abakora akazi kubera ubucuti, gakeneye abakozi bashoboye. Ubwo bushobozi rero bwerekanwa n’urwego rushinzwe gutanga ibizamini. Ndagushimiye ku musanzu wawe mu kubaka Ruhango.

Mugihe rero urwikekwe rukomeje kuba rwose, uyu Havugimana asanzwe ari umukozi mu karere ka Ruhango ushinzwe abafite ubumuga. Bikaba bivugwako Meya yenda kwegura akagenda amusigiye umwanya mwiza.

Tuzakomeza dukurikire iby'uy’umwanya wateje ibibazo.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *