Abamotari bibumbiye muri Koperative coctamoka baratabaza kubera igitugu cya Ndayishimiye ubayobora

Mu gihe Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda kubana neza ndetse bikanubahirizwa biratangaje kubona Ndayishimiye Isiraheli uyobora koperative coctamoka ikorera mu Kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi we atabikozwa.

Ndayishimiye usabikorwa kwegura n'abanyamurwango ba koperative COCTAMOKA kubera imikorere idahwitse

Ndayishimiye ari gusabirwa na bagenzi be kwegura kubera ibi bikurikira "Kuyoboza igitugu, iterabwoba, kwikanyiza no kubakamo ikimenyane."

Ubwo twaganiraga n'abantu batandukanye bakanga ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko Koperative yabo igeze aharindimuka kandi izize amakosa ya Ndayishimiye.

Icyambere badutangarije harimo kwirukana abanyamuryango ,guca amande adafite ibisobanuro.

Undi we yabwiye umunyamakuru w'ingenzinyayo.com ko Ndayishimiye abakangisha ngo aba muri FPR akanatanga umusanzu, bityo ko ntawagira icyo amutwara.

Amakuru yandi ashinjwa Ndayishimiye ni moto atunze mu buryo butaziguye kuko kuva mu kwezi kwa kabili 2020 ntawuzi irengero rya nyirayo bityo aba bantu bakaba basaba inzego Z'umutekano kubaza Ndayishimiye aho uwo yayambuye yamushyize.

mu kiganiro twagiranye na Ndayishimiye ku murongo wa telefone yatubwiye ko moto yayiguze aba i Muhanga nyuma nawe akaza kuyigurisha biteje ikibazo arayigarura none niyo agendaho.

 

mu gihe twakoraga ino nkuru Ndayishimiye yaje gukoresha nimero ya telefone igendanwa 0787892240 maze aradutuka, yagize ati"uwagutumye ndamuzi jyewe uzakore icyo ushaka nzisobanura, narwaniriye igihugu." Ndayishimiye yibasiye umuyobozi w'urwego rw'igihugu rwabatwara moto aramutuka.

Amakuru dufitiye gihamya ni impapuro zanditswe na Ndayishimiye agurisha moto mu manyanga. Uyu munsi Ndayishimiye yari kwitaba urwego rubakuriye, ariko yanze kurwitaba.

Abasesengura imyitwarire ya Ndayishimiye basanga igihe kigeze ngo yeguzwe. Iperereza ryakozwe ryasanze telefone yakoresheje itamwanditseho,haracyashakishwa nyirayo. Abamotari ba Gihinga bafitiye icyizere inzego zikuriye Ndayishimiye ko zimweguza akanabazwa umutungo yanyereje.

Ikindi abanyamuryango ba koperative bifuza ni uko inguzanyo Ndayishimiye nagatsiko ke bashaka gufata bitwaje koperative batayihabwa, kuko ari amadeni babasigira bo bavuyeho.

Abo bireba mutabare amazi atararenga inkombe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *