Uwagize uruhare mu makosa yakozwe mu kizamini cy’umwanya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango azaganishwa mu nkiko.

Kurenganya rubanda witwaje umwanya watijwe ni ikosa rikomeye  cyane.Ibi byakozwe  mu kizamini cy'umwanya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Ruhango,bikaba bitangiye kuzanamo ibibazo bishobora gutuma bamwe mubabigizemo uruhare baganishwa mu nkiko.


Akarere ka Ruhango na Ralga bishobora kuganishwa mu nkiko kubera ikizamini ku mwanya wushinzwe imibereho myiza y'abaturage,kuko hagaragayemo amakosa menshi ashingiye ku itonesha n'ikimenyane nk'uko bitangazwa nabarenganyijwe.


Mu minsi yashize itangazamakuru ritandukanye ryatangaje inkuru igendanye n'ikizamini cyakozwe  mu karere ka Ruhango ku mwanya wushinzwe imibereho myiza y'abaturage bikarangira hajemo ibibazo byarenganije abari bagitsinze. Abakoze ikizamini bo barasaba kurenganurwa.

Inkuru yacu twayikuye ahizewe kandi mu bizerwa bakaba  batashatse ko twatangaza amazina yabo ,kubera umutekano wabo.Tuganira bagize bati"ikizamini cyakozwe bwa mbere cyerekanaga ko Havugimana Callican yatsinzwe.

Ariko nyuma dutangazwa no kubona uwatsinzwe ,ariwe washyizwe ku mwanya wuwatsinze.Iperereza rikaba ryatangiye kugirengo harebwe amakosa yakozwe nuwayagizemo uruhare. Mu nkuru yacu y'ubushize umuyobozi wa Ralga yadutangarije ko uwaba yumva atarishimiye uko ikizamini cyakozwe yagana amakomisiyo abishinzwe cyangwa ubutabera.

Kuba rero umuntu yarenganya undi agamije kuganisha Leta mu nkiko,bikaba bibonekamo kwica inshingano z'imiyoborere ihamye. Amakuru akomeje kuzenguruka hose aravuga ko  umwe kuwundi batangiye kubazwa uko ikizamini cyakozwe,kongeraho uwagize uruhare rwo kugikoresha inshuro ebyeri.

Umuyobozi wa Ralga tuganira twamubajije impamvu atasinye ku manota yabatsinze agasinywa n'umwungirije?Umuyobozi wa Ralga adusubiza yagize ati"Kunsinyira nta cyaha kirimo cyane ko dukorana. Andi makuru twakuye muri komisiyo y'abakozi ba Leta ngo nta kirego bararegerwa,ariko ngo nibakiregerwa bazagikurikirana basabe amavidewo yabakoze ikiazamini.

Uwo twaganiriye twamubajije niba  bafite ubuhanga bwo kuvumbura amavidewo?Adusubiza yagize ati"ibyo turabizi kandi ntitwabitangaza kuko twaba tumennye ibanga ry'akazi.

Ubwo rero  umwe kuwundi mubagize uruhare ngo ikiazmini gikorwe mu buryo butaziguye abe yitagura gusubiza ibibazo azabazwa.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *