Ba bagabo bagufi barasaba Akarere ka Musanze kububakira aho baba nkuko bubakira abandi banyarwanda batishoboye

Abagabo bagufi barimo Buhigiro Andrea, Rudakubana Paul na Sindikubwabo Peter batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Bukane barasaba ko nabo bashakirwa aho kuba nkuko bikorerwa abandi banyarwanda batishoboye kuko nabo batishoboye.

Umunyamakuru w'Ingenzinyayo na Ingenzi TV yasuye abo bagabo aho bakodesherezwa n'umuryango BE KIND mu mudugudu wa Bukane ho mu Karere ka Musanze baganira ku kibazo gikomeye bafite cyo kutagira aho baba nta no kwizera kuhabona kubera ubushobozi buke butabemerera kugura ikibanza cyangwa kubaka aho baba.

Basobanuye ko ubu nta bibazo by'imibereho rusange bafite kuko umuryango BE KIND ubakodeshereza aho baba Kandi unabatunga mubyo kurya, ibyo kwambara ndetse n'ibindi bikoresho nkenerwa by'ibanze mu buzima.

Paul Rudakubana aragira ati"Ni byiza pe kuko Be Kind idukodeshereza inzu. Ariko se tuzaba mu bukode kugera ryari"?
Yakomeje avuga ko mu mezi atanu ashize haje bamwe mu bajyanama b'Akarere ka Musanze babemerera ubuvugizi bwo kuzababonera aho baba ariko amaso yaheze mu kirere.
Ni nyuma y'aho amajwi ya Paul Rudakubana yumvikaniye kuri YouTube asaba ubufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kubashakira aho kuba kuko batahafite nta namikoro yo kuhagura.

Nkuko biri mu nshingano za Minaloc, buri munyarwanda wese agomba kugira imibereho myiza Kandi akagira aho atura afitiye uburenganzira nkuko binateganywa mu itegeko shinga rya Repubulika y'u Rwanda.

Twakwibutsa ko aba bagabo mbere ya COVID-19 bari basanzwe bafite akazi muri Hotel Muhabura ariko kaza guhagarara. Mbere yo kubona ako kazi kandi bari basanzwe bafashwa muri VUP(DS) ariko nibwo inzego z'ibanze zahise zibakura ku rutonde rw'abahabwaga ubufasha muri VUP.
Andrea Buhigiro niwe musaza mukuru muri bo ariko arabaza impamvu adahabwa ubufasha bugenewe     abasaza muri gahunda ya VUP(Ingoboka).
Aba banyarwanda bakwiye ubufasha kuko birengagijwe. Kuba bakoreshwa hari inyungu babafiteho, ariko nyuma ntibagenerwe ibiteganywa.

Murenzi Louis

One thought on “Ba bagabo bagufi barasaba Akarere ka Musanze kububakira aho baba nkuko bubakira abandi banyarwanda batishoboye

  • August 4, 2020 at 4:41 am
    Permalink

    Rwose abo bagabo Akarere ka Musanze kabafashe kabubakire Kandi kuko Ari abastar ntibabajyane mu kinigi Ahubwo babashakire mu mujyi kugirango nuzajya ashaka kubasura ajye abasanga hafi

    Reply

Leave a Reply to Kariza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *