Mubazi ibaye ikibazo hagati y’umumotari n’umugenzi RURA niyo ihanzwe amaso

Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ababizi baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi n'ingenzinyayo.com, badutangarije ko uyu mwuga umaze imyaka 50.

Uko twagiye dushakisha amakuru,abakoze uyu mwuga ndetse n'abandi batandukanye badutangarije ko ugitangira nta n'ibyangombwa byasabwaga kugira ngo umuntu awukore.

Umusaza umwe yagize ati"gutwara moto byatangiriye mu mujyi wa Butare, Kigali na Gisenyi." Muri iyo myaka yo hambere abakoraga aka kazi bitwaga (abakarasi) uko imyaka yagiye ishira indi igataha haje kugenda haduka ubwoko bushya bwa moto harimo "Yamaha" nyuma haje kwiyongeraho na "Suzuki".

Moto zaje gusakara igihugu hose kugeza ubwo muri 1982 hashinzwe ishyirahamwe ryahuje abatwara moto ryitwa "Astamorwa." 

Bamwe mu bamotari batangiye gushakisha impushya zo gutwara moto (premis) uko imyaka yagiye ishira izina "umukarasi" ryaje kuvaho hakurikiraho iryitwa "motari" ari naryo rigikoreshwa kugeza ubu.

Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto wagiye uvugururwa kugeza hashyizweho itegeko ko ntawemerewe gutwara moto adafite premis, kongeraho kwibumbira muri za koperative.

Inkuru yacu iri ku ruhande rwo guhuza mubazi "umumotari" n'umugenzi, RURA yo irebwa na byose. Nyuma y'uko RURA isoshoye itangazo ryamenyeshaga abakora umwuga w'ubumotari ko guhera taliki ya 15 Kanama ko nta mu mumotari wari kongera gutwara umugenzi mu Mujyi wa Kigali adafite uburyo bwo kwishyurwa bwa Mubazi(Meter) kuri ubu biravugwa ko mubazi ihendesha abangezi bakoresha uburyo bwa Moto nka "Trasnport".

Buri umwe utega moto arerekana ko mubazi imuhendesha.

Ubwo twaganiraga na bamwe mu bagenzi batega moto mu mujyi wa Kigali badutangarije ko ahishyurwaga amafaranga magana atanu hagati y'ubwumvikane ku mugenzi n'umumotari  ngo ubu mubazi ihabarira agera kuri maganarindwi. Abagenzi icyo basaba URA ni ukugabanya amafaranga kuri kilometero imwe ikishyurwa amafaranga ijana na mirongo itanu.

Twashatse Ngarambe Daniel uyobora abamotari ntibyakunda, no kuri RURA ntibyadukundiye. `Abamotari nabo barasaba ko amafaranga yagabanywa kuko mubazi yabateye ubukene ngo kuko abagenzi basigaye bahitamo kujyenda n'amaguru kubera kugenda na Moto bihenze cyane.

Umumotari we avugako niba yacyuraga ibihumbi bitanu mbere y'ikoreshwa rya mubazi ngo ubu ari gucyura igihumbi kimwe cyangwa nacyo ntibagicyure. Icyifuzo cy'abakora umwuga w'ikimotari ngo nuko  ibiciro kuri mubazi byagabanywa ngo kuko bidacunzwe neza byateza ingaruka.

Bamwe mu bamotari tuganira badutangarije ko moto nyinshi ari inguzanyo bafashe mu mabanki, izindi bakaba bakora barazipatanye bagakora bishyura.

Aha hose rero hakaba hakwiye gusuzumwa icyateza umumotari imbere, kandi kitabangamiye umugenzi. Abandi bakavuga ko iyo mubazi ikoreshwa haba hishyuwe imisoro. Abamotari bo bakavuga ko basanzwe basora ko ntawakora adasora. Inzego bireba nizisuzume ikibazo cya mubazi kuko itavugwaho rumwe  mugukurura igihombo ku mpande zombi (Motari ndetse n'Umugenzi).

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *