Nyaruguru: Akagari ka Muhambara kavuze ibanga gakoresha mu miyoborere myiza

Muri iki gihe henshi mu gihugu inzego z'ibanze zirakora ibishoboka byose kugirango bese imihigo iharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archives]

Akagari ka Muhambara ni kamwe mu tugari 72 tugize Akarere ka Nyaruguru, kakaba ari kamwe mu tugari 4 tugize Umurenge wa Cyahinda. Mu gihe utundi tugari turi gukora ubukangurambaga umunsi kuwundi kugirango umuhigo wa mituelle de sante ugerweho mu gihe wagombaga kuba wareshejwe le 30/06/2020, Akagari ka Muhambara ko kamaze kuwugeraho 100% aho abaturage batuye ingo 1235 bose bamaze kwishyura mituelle ya 2020-2021.
Mu gushaka kumenya ibanga akoresha muri iyo miyoborere, Umunyamakuru w'Ingenzinyayo.com yagiranye ikiganiro n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Muhambara,Madamu Muhimpundu Immaculate abisobanura muri aya magambo agira ati"ibanga ngenderaho ni Mbikore kare ngereyo ntavunitse".

Yakomeje asobanura ko ibikorwa byose abikora yabanje kubyinjizamo abaturage bo benebyo bigahera ku mihigo yabo mu ngo, hanyuma ba mutwarasibo bakayigaragaramo, komite nyobozi z'imidugudu hamwe n'inzego z'abagore n'iz'urubyiruko ndetse n'abajyanama b'ubuzima bakabishyira mu nshingano zabo nkuko baba barabyiyemeje batorwa.

Gitifu Immaculee yasobanuye ko atari umuhigo wa mituelle de sante yamaze kwesa gusa kuko n'iyindi yose igeze ku rwego rushimishije.
Muriyo yavuzemo umuhigo wo kubakira abatagira aho baba bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo kuba batishoboye, gusenyerwa n'ibiza, kuba barahoze batuye ahafatwa nko muri ntuyenabi n'abandi.

Hano yavuze ko Ingo 15 zitagiraga aho ziba ubu zimaze kubakirwa kubufatanye bw'abaturage n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, zikaba zigeze igihe cyo gusakarwa.

Umuhigo w'amashuri ugeze kuri 80% ushyirwa mu bikorwa kuko ibyumba bishya by'amashuri byari mu mihigo bigeze hejuru ya rento hakaba hizewe nta gushidikanya ko mu kwezi kwa Nzeri byose bizaba byiteguye kwakira abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya ubucucike mu mashuri muri ibi bihe bya COVID-19.
Yakomeje asobanura ko ibibazo by'abaturage byiganjemo ku isonga ibibazo by'amasambu, ubu byagabanutse cyane kuburyo asigaye yakira hafi ikibazo kimwe mu cyumweru mu gihe yakiraga nibura 3 muri buri mudugudu mbere ya COVID-19.
Umunyamakuru yifuje kumenya impamvu byagabanutse niba Atari uko ibibazo bigaragara bakabyihererana kubera icyorezo cya COVID-19, asobanura ko impamvu aruko ubu ikibazo kimenyekanye kikamugeraho we ubwe amanukana n'ubuyobozi bakajya mu rugo rwa nyirikibazo aho kuba ariwe usanga ubuyobozi.


Ibi rero byatumye hagabanywa ibibazo byatangwaga abaturage babeshya ubuyobozi bityo n'abandi bakaba babyuririraho ari benshi kuko bibwiraga ko ubuyobozi butabona umwanya wo kujya aho ikibazo kivugirwa. Ibi rero byatumye abaturage   b'Akagari ka Muhambara bahugira cyane mu bikorwa bibateza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza bagabanya cyane ibibashora mu makimbirane y'ingo n'imiryango.

Yanditswe na Innocent Maniraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *