SC Kiyovu yihaye intego yo gutwara ibikombe nkuko yahozeho mbere.

Umupira w'amaguru nimwe mu ntwaro irwanishwa ihuza abantu batandukanye,impamvu umupira w'amaguru ugirwa intwaro ni uko ntawuhutaza undi.

Inteko rusange ya SC Kiyovu

Aha rero niho ikipe yitwa Kiyovu sports cyangwa SC Kiyovu yakoze ineko rusange muri stade regional ya Kigali igamije kugezaho abakunzi, abanyamuryango uko ihagaze muri ibibihe.

Abayobozi ba SC Kiyovu batangaje ko bakoresheje amafaranga menshi bagura umutoza n'abakinnyi kugirengo bongere basubire mu ruhando ruhatanira ibikombe.

Akayabo kakoreshejwe kagiye gatangwa n'abayobozi b'ikipe.Umwe kuwundi mubitabiriye inteko rusange beretswe umurongo ngenderwaho y'umwaka utaha.

Icyifuzwa n'umukunzi wa Kiyovu sports ni ugutwara ibikombe cyane icya shampiyona. Abasore n'inkumi bafana Kiyovu babwirwa amateka ko kera habayeho Kiyovu yatsindaga igatwara ibikombe, none bakaba bibaza icyabuze ngo bongere bayibone ibitwara.

Imigabo nimigambi mu mupira w'amaguru ni ugutsinda. Kiyovu nayo ngo niwo muhigo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *