Guhungabanya Kiyovu sports na Rayon sports ni ukwangisha abasiporitifu FPR.

Ibihe bihishira amakosa, ariko igihe kikayahishura. Umupira w'amaguru ukunzwe ku isi yose. Mu Rwanda ho byifashe gute? Ubu mu Rwanda biravugwa ko amakipe yitwa aya rubanda yugarijwe ni ibibazo byingutu byaburiwe umuti.

Umwe ati"kuyobora Kiyovu sports cyangwa Rayon sports bigira izihe nyungu? Undi ati"kuyobora izi kipe za rubanda biragoye kuko zigira abafana bahora bashaka ko zitsinda. Izi kipe kuziyobora ni ugushoramo ifaranga ryawe ugura abakinnyi, abatoza ugasorezaho umushahara.

Izi kipe inzira zakuragamo inkunga yarafunzwe :Amatagisi na caguwa byavuyeho babakunzi bazo babura ifaranga. Ntiwaba ntaho wakuye ngo ujye guha ikipe. Kuki uwayoboye izi kipe atifuza kuzigarukamo? Umwe kuri buri kipe waganiriye ni ikinyamakuru ingenzi ni ingenzinyayo com yagize icyo azivugaho anavuga uko yumva akavuyo kazugarije.

Karemera bitaga Ruhotora yayoboye Rayon sports. Ingenzi Karemera uri umwe mu bayoboye ikipe ya Rayon sports ubu watubwira uko ihagaze? Karemera nibyo koko nayoboye Rayon sports ngicuruza caguwa none zavuyeho nta faranga mfite ryo gutanga kuko kujya mu ikipe ni ugutanga nayakagutunze.

Ingenzi bakubwiye ngo uyiyobore wabyanga? Karemera sinabyemera. Ingenzi noneho ntugikunda Rayon sports? Karemera ndayikunda cyaneee. Ingenzi ni iki cyatumye uzinukwa kuyobora Rayon sports? Karemera uzi gushora ayawe waragiza ikipe yatsindwa abatagira icyo bashyiramo bakagutuka.

Ingenzi ukiri mu buyobozi bwa Rayon sports niki wishimira wakozemo ni niki wumva cyakubabaje? Karemera nashimishijwe no gutwara shampiyona 2002 dutsinze mukeba APR ibitego bine kuri kimwe, naho icyambabaje ni igikombe cya shampiyona 2005 APR yatwambuye mu nzira zatunguranye kuko twari tutaratsindwa umutoza Kayiranga arakitubuza.

Ingenzi ubu mu ikipe ya Rayon sports harimo ibibazo ubyumva ute? Karemera amakosa nayabazanye Sadate. Ingenzi niyihe nama wagira Rayon sports? Karemera ntayo kuko leta yinjiyemo kandi ariya makosa yakozwe si ukunaniza Rayon sports, ahubwo ni ukwangisha abasiporitifu umuryango wa FPR cyane ko igikozwe bawuwitirira. Umuyovu we yanze ko tuvuga amazina ye tumwita  Karenzi.

Ingenzi Karenzi ikipe yawe ya Kiyovu sports watangiye kuyifana ryari? Karenzi nafannye Kiyovu sports kera kuko navutse 1963 kandi mvukira Nyakabanda urumvako ndi umuyovu. Ingenzi Niki cyagushimishije kuva watangira gufana Kiyovu sports? Karenzi 1985 dutsinda ikipe ya Rayon sports. Ingenzi ni iki cyakubabaje kuva utangiye gufana Kiyovu sports? Karenzi 1988 aho twashakaga kuba nka Rayon sports ngo dutware burundu ya Trophe Habyarimana tugatsindwa twakinishije Muvala Valens na Karera Hassan baje mu kiruhuko bavuye I Burayi, nongeye kubabara 1989 Rayon sports intwara isabukuru y'imyaka 25Kiyovu sports yarimaze ivutse, kandi nanone intsindira I Bujumbura.

Ingenzi Karenzi Kiyovu sports imaze imyaka 26 nta gikombe iratwara byo ubivugaho iki? Karenzi byo koko ikipe yanjye imaze imyaka 26 nta gikombe itwara nta nicyo izatwara bongeye kutumvikana. Ingenzi ese wowe izi mpande ushyigikiye nde? Karenzi nshyigikiye Mvuyekure Francois kuko niwe wakoze ibishoboka Kiyovu sports igaruka mu cyiciro cya mbere.

Nari nibagiwe nigihe Rayon sports itumanura narababaye. Ingenzi Karenzi ubona umuti ari uwuhe? Karenzi umuti wari kumvikana ariko ntibyashoboka kuko hari amakuru yuko umukinnyi wa Kiyovu sports Yves Kimenyi agiye kujya muri APR fc. Ingenzi ayo makuru wayakuyehe? Karenzi ntakivugwa kidahari kuko hari igihe byavuzweko Sibo Abdoul ari bujye muri APR  barabihakana kandi birangira ayigiyemo.

Ingenzi niki wasaba abayovu? Karenzi Ntacyo nasaba abayovu kuko ntacyo bafite ahubwo mbashije kugera kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namubwirako abanyarwanda bakunda siporo bakanakunda umuryango FPR ko abasenya ikipe za Rubanda badakora byiza. Umwe kuwundi baravugira mu matamatama kubera ibibazo byugarije umupira w'amaguru. Igisubizo ugifite agitange amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *