Abanyarwanda bongeye kuguma murugo :Ubuzima busubiye mu kanga

Icyorezo cya coronavirus cyakajije ubukana none abanyarwanda batangiye kubunza imitima yaho berekeza ubuzima muri guma murugo. Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ihanzwe amaso.

Prof.Shyaka Anastase Minisitiri w'uubutegetsi bw'igihugu

Niba byaragaragayeko abanyarwanda benshi batunzwe no kurya bavuye gukora noneho iyi guma murugo irasiga bihagaze gute? Coronavirus ni icyorezo utavuga ngo habonetse umuti cyangwa urukingo. Coronavirus ni icyorezo kigomba kwirindwa hakorwa ibisabwa "gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa kwirinda kwegerana nizindi ngamba zitangwa n'ubuyobozi.

Abanyarwanda baganiriye n'umunyamakuru w'ibitangazamakuru ingenzi, ingenzinyayo com batangajeko hakorwa gahunda yorohereza rubanda mu mibereho ya buri munsi.

Aha babivuga bashingiye ku ngero zagaragaye muri guma murugo ya mbere, kuko hari abishwe ni inzara kuko byatunguranye. Umwe kuwundi yatangazaga ibisa nibyo mugenzi we yatangaje kuko bagiraga bati"twe nka rubanda tubona Leta yaragiye ibona uko ubukana buzahaza abaturage, bityo ikaba itari ikwiye gukora igikorwa gitunguranye.

Ikindi bakomeje batangaza ni ikirebana no korohereza abaturage mu rwego rw'ubuhahirane.Umuturage utuye Kamonyi, Gaseke ,Nyamata na Rwamagana yakoroherezwa kujya no kuva mu mujyi wa Kigali cyane ko ibikorwa byabo bibatunze ariho biri. Umuturage aziko coronavirus ari icyorezo, ariko ku buzima rusange naho bikaba ikibazo. Abareberera rubanda bahahisha imodoka zabo bityo bigatuma baheza mugihirahiro abo bagafashije. Abaturage barasaba inkunga yo kubona agapfukamunwa kuko natwo tubabera imbogamizi.

Umwe tuganira yadutangarije ko we ari umukene kandi ko atakorera amafaranga igihumbi na maganatanu ngo aguremo agapfukamunwa. Umuturage yatangaje ko afite agapfukamunwa kamwe akakamesa ni ijoro akakambara mu gitondo. None coronavirus nikomeza kwiyongera guma murugo izabaho kugeza ryari? Nihafatwe ingamba zigabanya ibiciro byibikenerwa byangombwa.

Isabune, ibiribwa biciriritse. Hanasuzumwe ubuhahirane boroshya gutwara abagenzi mu modoka. Abafashe inguzanyo mu mabanki nabo umutima uradiha kuko ideni ribara mugihe uburyo bwo kuryishyura bwafunzwe. Inzego zireberera rubanda nimufate ingamba yo kwirinda coronavirus munorohereza abaturage kuko imibereho irakomeye.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *