Umutekano inkingi y’iterambere:U Rwanda rukomeje gusenya ibirindiro by’abarurwanya.

Abarwanya FPR bakomeje gutabwa muri yombi umusuburizo reba nk’ubu uwitwa Mushayidi Deo yafashwe mu buryo bwatunguranye, Nsabimana Calixte Alias Sankara nawe yarafashwe, Kizigenza Rusesabagina Paul nawe yatawe muri yombi ndetse na FDLR nayo ikomeje kurasirwa mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.

Paul Rusesabagina

Abasesengura politiki y'u Rwanda basanga abari kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite ibibazo by’imitekerereze kuko bizera ko uko FPR yarwanye nabo babikora bakagera ku butegetsi.

Kugeza ubu u Rwanda rwakuyeho ubuhunzi buri mu munyarwanda ubishaka yemerewe gutaha mu rwamubyaye mu mahoro ese ibi bikora bangahe? Abategura intambara zo gutera u Rwanda ihurizo ryababanye insobe reba nawe abagiye bagaba ibitero byo guhungabanya umutekano w’igihugu kuba 1995 bagakubitwa inshuro ntibigire icyo bitanga. Ntawakwibagirwa ibitero byagabwe n'umucengezi mu bice bya Ruhengeli, Gisenyi,amakomine ya Gitarama mu gice cyo mu Ndiza, ukongeraho amakomine ya Perefegitire ya Kigali Ngali udasize nayo muri Byumba aho hose bagiye batsindwa.

Umucengezi yaratsinzwe umuyobozi wabo Gen Rwarakabije Paul arataha.

Nsabimana Calixte yagabye ibitekerezo mu karere ka Nyaruguru atwika imodoka ya Gitifu w'umurenge wa Nyabimata. Aha niho havuye kwishongora kwa Rusesabagina avuga ko azakuraho ubutegetsi bwa FPR.

“U Rwanda ruratera ntiruterwa”, umutekano wakomeje gushakishwa ingufu kugeza ubwo Col Habibu Mudatiru nabo bari kumwe muri Kongo Kinshasa, mu gace ka Buvira aho biteguraga gutera u Rwanda bahafatiwe mpiri bazanuwa gufungirwa mu Rwanda.

Ubu rero ifatwa rya Rusesabagina, kongeraho iraswa rya Gen Kagoma byerekanye ko abarwanya FPR batangiye gutsindwa.

Isi yose biboneka ko yabaye ntoya bityo abarwanya ubutegetsi nta bwihisho bakibona. Inzira imwe ni ugusangira ubutegetsi mu nzira ya Demokarasi hatabaye intambara y’amasasu.

Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda babireka inzira zikigendwa.

Intambwe iterwa mukurushaho gukaza umutekano yerekana ko ntawabasha kuvogera umutekano w'u Rwanda kuko ingamba zo kubikumira zafashwe.

Andi makuru ni uko hari abo mu ishyaka rya Rusesabagina bashaka kwitandukanya nawe bakamanika amaboko bagataha. Ubu hibazwa niba abavuga ko barwanya FPR bazamanika amaboko cyangwa niba bazakomeza kwishora.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *