Rwanda:Shampiyona y’umupira w’amaguru 2020/2021 ishobora kuzagira ibibazo bitejwe n’inkunga ya Bralirwa .

 Umupira w'amaguru washakiwe ibibazo,aho gushakirwa ibisubizo. Abahanga bazi gushishoza bo basanze shampiyona ya 2019/2020 amwe mu makipe yaragize ubwihisho bw'icyorezo cya coronavirus cyugarije isi,kikazahaza ubuzima bwa buri gikorwa cyose.

Reka turebe uko bralirwa igiye kugaruka gutera inkunga umupira w'amaguru?amakuru ava ahizewe ni uko bralirwa yashyizeho itsinda ryabiyita abanyabubasha ikabagira abakomisiyoneri igamije kugaruka ku isoko ryo gucuruza ibinyobwa byayo.

Aha rero ngo irashaka guhangana  n'umukeba wayo skol umaze kumutwara abakiriya mu gihugu hose.Ibi bikorwa byo  kugirengo Bralirwa yongere kwigarurira imitima y'abanyarwanda yabishinze abakomisiyoneri nabo biyemeza kunyura mu mupira w'amaguru.

Uko icyorezo cya coronavirus kugenda kigabanya ubukana ibikorwa bimwe bifungurwa,kongeraho ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru Ferwafa ritangiye gusohorera amabwiriza,Bralirwa nayo nabo yashinze ubukomisiyoneri babigeze kure.

Rayon sports nka kizugenza ngo ishobora kuzahabwa miliyoni maganabili z'u Rwanda.Mukeba wayo Kiyovu sports yaba iteguriwe Mvukiyeho  Juvenal ikazahabwa miliyoni mirongo itandatu z'u Rwanda.Amakuru ava ahizewe agashimangirako Kiyovu sports itakwemera kurushwa na Rayon sports akayabo kangana kuriya.

Abasesengura iby'iy'inkunga ya Bralirwa bagasanga igiye kuzateza ibibazo bikomeye.Inyungu zabo ba komisiyoneri zikazatuma Munyakazi Sadate yegurirwa ikipe ya Rayon sports akazahindura amategeko.

Andi makuru ni uko ikipe ya AOR fc igiye gufata abakinnyi idakeneye barimo Nizeyimana Djuma nabandi ikatiza ikipe ya Rayon sports mu rwego rwo gukomeza ubufatanye batangije.Abareba uko ubu bihagaze basanga ikipe yaKiyovu sports yarashoye amafaranga ngo yubake ,ariko bikaba  bishobora kuzagira ibibazo izatezwa nabo ba komisiyoneri bagamije kudindiza umupira w'amaguru.Niba haruwagira icyo akora ngo azahure umupira w'amaguru natabare amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *