Airtel yatangije gahunda ya ‘Kandagiricyuma’ aho izajya ihemba moto abakiriya bayo

Airtel Rwanda yatangije kuri uyu wa mbere tariki 21/09/2020 gahunda yo gutanga ibihembo aho abakiriya b’abanyamahirwe bazajya bahabwa moto buri cyumweru mu gihe baguze byibura ama inite ya FRW 250 mu cyumweru.

Iyi gahunda yiswe Kandagiricyuma, igamije gukangurira abakiriya gukomeza gukoresha serivise zihendutse za Airtel banihesha amahirwe yo kwinjira muri tombola ya buri cyumweru bakaba batsindira imwe muri moto zigera ku 8.

Avuga kuri iyi gahunda, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yagize ati “Twatangije iyi gahunda mu rwego rwo guha ibyishimo abakiriya bacu b’abanyamahirwe. Twishimiye ibihe tugezemo tukaba twizera ko iyi gahunda izatuma abakiriya bacu barushaho gukomeza gukoresha serivisi zacu bakaba babona amahirwe yo gutsindira moto nshashya. Twigeze kugira gahunda zimeze nk’iyi, aha twavuga nka Tunga.”

Yakomeje agira ati “Turifuza kumenyesha abakiriya bacu ko iyo uguze ama inite, ayo ma inite azana n’andi mahirwe yo kuba watsindira moto buri cyumweru. Gahunda nk’izingizi zitanga ibyishimo ku bakiriya bari ku murongo wa Airtel”

Icyitonderwa: Abatsinze bose bazajya babimenyeshwa bahamagawe na nimero ya Airtel Rwanda yemewe ariyo  0731000000. Mwitondere abatekamutwe munihutire kutumenyesha igikorwa cyose cy’ubutekamutwe muhamagara kuri 100, mugana kw’ishami rya Airtel ribegereye cyangwa mubishyira ku mbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

Mu rwego rwo kurinda abakiriya bacu tunimakaza umuco wo kutegerana muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID 19, moto zizajya zigezwa ku bazitsindiye mu ngo zabo aho bazaba bari hose ku butaka bw’u Rwanda.

Icyo wamenya kuri Airtel Africa Limited:

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika cy’itumanaho gikorera mu bihugu 14 muri Afurika. Airtel Africa yihaye intego yo gutanga serivisi z’itumanaho rigendanwa zidahenze kandi zirangwa n’udushya, muri iyo ntumbero ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ariwe Bharti Airtel.

Muri serivisi dutanga harimo serivisi zo guhamagara hamwe n’iza interineti zikoresha 2G, 3G na 4G hamwe na serivisi zo guhererekanya amafaranga za ‘Airtel Money’. 

Mu mpera z’Ukuboza 2018, Airtel Africa yari imaze kugira abakiriya barenga miliyoni 97 mu bihugu byose ikoreramo.

 

Mukanyandwi Marie Louise 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *