Abanyonzi bishimiye gusubira mu kazi nyuma y’amezi 6 badakora kubera Covid-19

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 25/09/2020 yemeje impinduka zikomeye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri ayo harimo kuba yemeje ko abanyonzi bemerewe gusubira mu muhanda bagatwara abantu n'ibintu nkuko babikoraga mbere ya Covid-19, ariko buri munyonzi agasabwa kwambara ingofero yabugenewe(casque) kugirango imufashe mu ngamba z'isuku mu kwirinda Covid-19 ariko nanone izamufasha kwirinda impanuka.


Ikinyamakuru ingenzinyayo cyaganiriye na bamwe mu banyonzi bagaragaza ibyishimo batewe n'icyo cyemezo, kuko abenshi bari bamaze kugira ihungabana ku bukungu n'imibereho bitewe na business yabo(ubunyonzi) yahagaze.


Babivuze muri Aya magambo "Erega kubona igare ukoresha ntibyoroshye kuko ni business nk'izindi zose zisaba igishoro ubona watse inguzanyo cyangwa wiyushye icyuya. kuba imaze amezi arenga 6 rero idakora urumva ko twahombye byinshi.


Abandi bati"turashimira abayobozi bacu ko natwe batekereje ko business y'abanyonzi ikenewe gufungurwa.
Abandi bati"reka dukubare(dukore dushishikaye) tuzibe icyuho twatewe n'icyorezo cya Covid-19 maze twishyure mituelle tunatange ubwizigame mu kigega Ejoheza".

Umwanzuro wo kwemerera abanyonzi gusubira mu kazi kabo ko gutwara abantu n'ibintu ariko ufashwe mu gihe hari benshi bafite ibibazo n'ibyifuzo bagaragaje mu gihe baganiraga n'umunyamakuru w'Ingenzinyayo.

Hari bamwe mu banyonzi babonye ubukene bwugarije imiryango yabo kuko yari itunzwe n'ako kazi biza gutuma bagurisha amagare bakoreshaga. Barasaba ko abashoramari bababa hafi bakabagurira amagare bakajya babishyura kuko business y'ubunyonzi yunguka cyane.
Hari bamwe bagaragaje ko amagare yabo yagiye afatwa muri ibi bihe bya Covid-19 akajyanwa kubikwa mu gihe cy'ukwezi nyuma yo gutanga amande yagenwe na njyanama z'uturere bakaba basaba ko bayasubizwa kugirango bayakoreshe mu gushaka ibyateza imbere mu bukungu n'imibereho by'imiryango yabo.


Hari bamwe batangaje ko amagare yabo yagiye afatwa ariko abayobozi bakayateza cyamunara kuri make cyane babwirwa ko ari umwanzuro wa njyanama y'akarere. Aba barasaba ko barenganurwa bagasubizwa amagare yabo kuko ingamba zikarishye zo gufata igare rigatezwa cyamunara ku mafranga ibihumbi bitandatu ngo kuko ryakoreshejwe binyuranije n'amabwiriza ya Covid-19 zidakwiye mu gihugu cyacu kuko byasubiza abantu mu bukene bukabije.


Abandi barasaba ubuyobozi bwa koperative z'abanyonzi kudahita batangira kwaka imisoro kugirango babanze bashakishe ayo kwita ku magare yabo no gusimbuza ibyuma bishobora kuba byarangiritse kubera amezi amaze aparitse.

Mu bindi byemezo inama y'abaminisitiri yafashe harimo ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba aho Minisitiri w'uburezi yavuze ko aba mbere bazatangira mu kwezi k'ukwakira ariko bagahera ku mashuri makuru. Ibi nabyo bizagenda bikorwa nkuko izindi services zagiye zifungura bitewe na raporo y'iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Minisitiri yasabye ababyeyi guteganya kuzagurira udupfukamunwa abana mu gihe bazaba bagiye gutangira amashuri.
 
Harimo kandi kuba ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali mu buryo bwa rusange zimewe. N’iziva i Rusizi cyangwa zijyayo zakomorewe. Ikindi kandi isaha abantu bagomba kuba bageze mu ngo ni saa yine z’ijoro aho kuba saa tatu nkuko byari byaremejwe mu nama iheruka.

Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *