Umurenge wa Nyamirambo:Abacururiza mu isoko ryo mu Miduha baratabaza kubera igitugu cya Mugisha uriyobora.

Isoko ryo mu Miduha riherereye mu kagali ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge,Umujyiwa Kigali.

Iri soko rimaze iminsi rivugwamo ibibazo bitezwamo na Mugisha uriyobora yifashishije bamwe muri aba bakurikira:Mutuyimana Gabriel wahoze ari Gitifu w'Umurenge wa Nyamirambo akazakwirukanwa,undi ni Ryumugabe Rambert wahoze ari umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge akaza kwirukanwa avugwaho kunyereza ibihumbi magana atandatu.

Ubwo umunyamakuru w'ikinyamakuru ingenzi na Ingenzinyayo.com baganiraga na bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu Miduha,ariko banga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.

Umwe yagize ati"mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko twugarijwe n'igitugu cya Mugisha ushaka kutuyobora uko abyifuza,kugirengo aducuruze mu nyungu ze ni itsinda rye bashingaye Kampani y'umutekano.

Undi ati"bijya gutangira Mugisha n'itsinda rye batangiye kwanga Inkeragutabara kugirengo bashyireho Kampani yabo.Aha niho habaye ikibazo gikomeye kugeza naho umwanya wo kurinda umutekano w'isoko utangazwa kugeza ubwo amakampani adepoza.Amwe mu makampani yadepoje ni:High security iba ari nayo itsinda ariko yimwa akazi.Home security niya sosiyete yitwa AGRUN itwara ibishingwe ikanakora isuku mu isoko ryo mu Miduha no mu murenge wa Nyamirambo hose.Mbikira security yashinzwe na Mutuyimana Gabriel ,Ryumugabe Rambert.Iyi Kampani imaze gutsindwa nibwo ngo Mugisha yasohotse mu biro by'umurenge yijujuta avugako isoko batazaritanga.

Kampani umusingi w'ubumwe security igizwe na bamwe mu bacuruza mu isoko hamwe na karane ngufu(abapakurura imizigo mu modoka)Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo hari ikibazo gikomeye ku isoko ryo mu Miduha kuko Mugisha yaremye itsinda ritesha agaciro Inkeragutabara kugeza naho bakoresheje bamwe mu bacuruzi bavugagako bibwe ibicuruzwa byabo.

Twageze ku isoko tubura Mugisha ngo tuvugane ni inzego ziyobora Umurenge ntitwabasha kuzibona.Umunsi tuzabasha kuzibona tukavugana tuzabibagezaho.

KimenyiClaude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *