Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta n’amadini bikomeje kutavuga rumwe n’abakozi ba RGB.

Imvugo zikarishye no kwivanga muri imwe mu miryango,amasosiyasiyo n'amadini nibyo bishinjwa bamwe mu bakozi b'urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere myiza RGB.

Kayitesi Usta, Umuyobozi wa RGB[photo archieves]

Isesengura rimaze igihe rikorwa n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com kifashishije abanyamuryango cyangwa abayoboke  n'amadini,ryerekana ko bamwe mu bakozi ba RGB barangwa no guteza ibibazo aho kubikemura.Isesengura ryatangiriye ku idini rya islam ryayoborwaga na AMUR ikaza gukurwaho mu buryo butavuzweho rumwe igasimbuzwa RMC.

Aha hibazwa icyashingiweho kikabura nk'uko bamwe mu bamenyi b'idini ya Islam bavugako batinye kubera igitugu bashyizweho.

ADEPR yo yabaye agatereranzambe .Isesengura twifashishije bamwe mu bapasiteri kugeza ubwo twaganiraga banze ko twatangaza amazina yabo,ariko bagize bati"kuki RGB iza igashyiraho ubuyobozi bwa ADEPR ikanabukuraho butamaze kabili.

Yagize ati"Pasiteri Usabwimana Samuel yakuweho nabi kandi akurwaho na RGB.Pasiteri Sibomana Jean nubwo bavugaga ko ayoborerwamo na Tom Rwagasana nabo mwibuke uko bavuyeho bakanafungwa,nubu bikaba bikiri mu nkiko.

Pasiteri Karuranga Ephrem nawe avuyeho?RGB niyo yamwimitse ninayo yamukuyeho.Iri torero rya ADEPR rivugwamo ibibazo ,ariko ntibirabonerwa igisubizo kuko bamwe mu bakozi ba RGB bariyoboza urutoki rw'iburyo.Ikipe ya Rayon sports mwibuke uko RGB yayishwanyaguje igakuraho amategeko ayigenga,kugeza ubwo RGB ishyizeho ayayo.

Ikipe ya Kiyovu sports bivugwako RGB yishe amategeko ayigenga.Amakuru twakuye ahantu hatandukanye yemezaga ko amategeko agenga umuryango wa Kiyovu yemerako umunyamuryango utaramara amezi atandatu atemererwa gutorerwa ubuyobozi  mu ikipe.

Ibi siko byagenze kuko RGB yasheshe amategeko ya Kiyovu bityo yegurirwa Mvukiyehe Juvenal utaruzuza ibisabwa.Ibi byose byerekana amakosa yakozwe akaza guteza ibibazo.

Niba Rayon sports harabayemo ibibazo ,kandi RGB irebera mwumva imiyoborere myiza bahagarariye ihari?Kiyovu sports niramuka ivutsemo ibibazo RGB ntizagire icyo ibeshya kuko niyo izaba yabiteye.

RGB izabwire abaslam uko ibibazo byabo byakemuka hatabaye imirwano.ADEPR nayo biravugwa ko RGB yayihinduriye amategeko kugeza naho abayobora indembo bashobora kuvaho burundu.Urwego rukuriye RGB nirutabare amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *