Niki kihishe inyuma yo kudurumbanya ikipe ya Rayon sports?

Abafana b'ikipe bakomeje kubunza imitima kubera urujya n'uruza rw'amagambo y'uko hazatora fan club.

Imyaka 26 irashize FPR ifashe ubutegetsi,hakibazwa uko politiki yo kubaka umupira w'amaguru imeze?ikipe ya Rayon sports ubu niyo ivugwa mu itangazamakuru hashingiwe ibibazo biyivugwamo.

Abasesengura baragira bati"kuki inzego za Leta zivanze mu miyoborere ya Rayon sports?Igihugu kiyobowe na FPR kandi amahanga aza kwigira imiyoborere myiza mu Rwanda,none kuki iy'umupira w'amaguru yo inanirana.

Niba ikipe ya Rayon sports yatangiye kuvugwamo ibibazo amatora ataraba nakorwa mu buryo bwo mu bwiru ikizayakurikira abazaba babigizemo uruhare bazamenye ko bazaba batubatse Rayon sports,ahubwo bazaba bayishenye.

Aya matora yavuzweho ko harimo bamwe mu bareyo bigeze kuyiyobora babujijwe kuza aho amatora azabera,abandi bakabyumva ukundi.

Perezida wa komite y'inzibacyuho ya Rayon sports yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru yamagana ibyo yise ibihuha.

Abasesengura bo bati"kuki Murenzi yavuzeko hari ibihuha byatambutse?ntanduru ivugira ubusa!Buri mureyo arasaba ko hatorwa uzabaha ibyishimo bishamikiye ku ntsinzi.

Umwe kuwundi bo bakaba bavuga ko ngo RGB ariyo izagena uzayobora Rayon sports.

Niba byaragaragaye ko mu ikipe ya Rayon sports barambiwe guhabwa ubayobora batamwitoreye bisuzumwe neza bitazongera guteza impagarara.

Buri mureyo aribaza impamvu fan club arizo zizatora kandi nabwo hagatora umwe mubayigize?Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *