Abacuruza utubali baratakambira Leta ngo ibafungurire.

Icyorezo cya coronavirus cyateje igihombo abatuye isi,ariko bimwe mu bihugu bigenda bifata ingamba bakurikije uko cyagiye kigabanya ubukana.

Mu Rwanda hafashwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus abanyarwanda baguma mu ngo zabo.Uko iminsi yagiye yicuma hagiye hafungurwa ibikorwa bimwe na bimwe.Abasesengura bakibaza impamvu utubali two tugikomeza gufungwa harafunguwe uburyo bwo gutwara abagenzi bicaye begeranye nk'uko byahoze mbere y'uko hafatwa ingamba?ikindi kibazwa ku ifungwa ry'utubali ni ukuntu umuntu yicara ku ntebe ye wenyine,ariko ntibahabwe uburyo bwo gukora busanzuye.

Abacuruza utubali baragira bati"nigute bafunguriye ababetinga (imikino yiswe iy'amahirwe)bakabikora mu bucucike twe tugakomeza gufungirwa.Ufite akabali mu murenge wa Rwezamenyo aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com akangako twatangaza amazina ye yagize ati"twebwe twakoze utubali munguzanyo,dukodesha amazu tumaze kugezaho ideni rya banki ryikubye kenshi,none twe badufunguriye tukubahiriza amabwiriza byatwara iki?twashatse kumenya niba nta nzoga bacuruza?ansubiza yagize ati"batwemereye gucuruza ibiryo unywa ntarenze icupa rimwe.

twamubajije niba hari ugenzura ko bacuruza inziga nta biryo bacuruje? Asubiza yagize ati"twebwe twaragowe kuko hari abantu baza bakaka ibiryo agafata icupa wamuha irya kabili yasahani bayikuyeho inzego z'ubuyobozi zikaza zikaguca amande ngo warenze ku mabwiriza.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Anastase Shyaka yavugiye kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo y'igihugu ko ucuruza akabali azahanwa by'intangarugero ,bityo abatanze icyuho cyo kugenzura utubali.

Abacuruza utubali cyangwa nababagana baribaza ukuntu betingi yafunguwe inzoga zigakomeza gufungwa?Abo bireba basuzume bafungure utubali.

Kakisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *