Ubushakashatsi kuri Korona , Profesa Malonga ati : imbwa ntikinishwa !

Wari uziko Imana ikora ibitangaza ? Koko ngo inkono ihira igihe ! Abangiriraga imbabazi n' impuhwe ko nta kazi ngira , ko korona yadindije Ofisi yanjye , noneho nibishime , Imana ntirenganya mba ndoga Mukobanya !  

Prof. Malonga Pacifique
 

Inkuru ya BBC isobanuye neza ko k' ubufatanye bw'  u Rwanda n ' Ubudage, Imbwa kabuhariwe , zabyigiye zikaminuza mu byo gupima zigiye kubona ikiraka cyo gupima indwara ya Korona ! Iyi nkuru nkimara kuyumva nahise njya ahantu hose narinzi imbwa ziba . Mubushakashatsi , nashoboye kuvugana n' aya maraso ya GITORE cy' umwami w' u Rwanda Kigeli Mukobanya mu gihe cy ' imyaka 33 asimbuye Cyirima Rugwe  hagati ya 1378 – 1411 nawe agasubirirwa na Mibambwe Sekarongoro .  

Ku ngoma y ' Umwami Mukobanya rero wari Umunyiginya , niho abitwa ABENEGITORE , ari nabo umwanditsi w' iyi nkuru abarizwa ariho bakomotse . Amateka y ' u Rwanda agaragaza ko bitiriwe umwana w' umuhungu , umwami Kigeli Mukobanya yabyaranye n' umukobwa wabaga iwe yabyara uwo mwana bakamwegereza imbwa Umwami yakundaga no kumuyitirira ngo yaba uruhinja yaba na nyina batabizira ko uwo mukobwa yabyaye I minyan dark kandi byari binyuranije n ' umuco nyarwanda !  Abakomotse rero kuri uwo mwana akaba aribo Abenegitore , nka Zuba , Byinshi n ' abandi bororotse kugeza ubu twandika inkuru.

 Abakunda gutebya n ' abakunda urwenya rwa Profesa Pacifique Malonga w' umwanditsi n ' umunyamakuru,  umwenegitore w' umuzuba , akaba umwuzukuru wa Rubashamuheto , akaba akunda kuvuga ko imbwa zose atari zimwe . Abakunda amateka n ' iterambere bakaba bitegereza uko imbwa zagiye zikunda bashebuja , zigahiga , zikarinda umutekano w' abashebuja n ' ibyabo bakomeje bareba n ' ukuntu imbwa zarwanye kubantu cyane cyane zigatora impinja muri jenoside yakorewe abatutsi , ndetse n ' ibikorwa byazo Ku isi yose , mu gutegura ibisasu , gukorerwaho ubushakashatsi no gukora ubutabazi bitaboneka mu zindi nyamatswa , byatumye mvuga nti  imbwa zose si zimwe nkuko inshuti yanjye nkunda cyane yigeze kubivuga .

Hari za nyakabwana, nyagasyuguri, za musega, imbwebwe,  impwerumwe , ibirura, imbwejuzi n' imbwakazi none dore haji za Muganga wa Korona ? Ngaho nizize , zirakaza neza , ubwo GIT0RE ntiyasize ubusa yasize intwari zitabara aho rukambye ! Nanjye nti ndimwene wazo icyo nzashobora nzakomeza ngikore kigere kubanyarwanda n ' abandi bose !  

@malonga , umwanditsi n ' umushakashatsi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *