Kirehe: Ishyamba rya “Ibanda-Makera” rigiye kuvugururwa nyuma y’uko ryendaga gucika burundu

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA ku bufatanye n’umushinga National Adaptation Planning (NAP) bavuga ko bagiye gutangiza ibikorwa byo kubungabunga ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera riherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga. Bavuga ko bahisemo iki gikorwa nyuma yo kubona ko nta gikozwe ryazacika burundu.

Abaturage baturiye iri shyamba bavuga ko nyuma yo kumenya ko ari bo baryangirizaga biteguye kugira uruhare mu kurwanya icyaryangiriza.

RUGINA Ananias  utuye  mu mudugudu wa Nyabera ya I avuga ko  nk’abaturage barituriye biteguye kugira uruhare mu kurwanya icyaryangiriza kuko  ribafatiye runini.

Ati “Iri shyamba ridukururira imvura, inzuki zikarihovamo muri make ridufasha muri byinshi, icyo turimo gukora nk’abaturage mu kuribungabunga ni ukugira uruhare mu rwanya icyaryangiriza kuko abaturage nitwe twaryangirizaga turiragiramo bityo rero tugiye kubyirinda kandi twizeye ko rizatugirira akamaro.”

 

Naho NIKUZE Clementine nawe utuye mu murenge wa Mpanga  iri shyamba riherereyemo avuga  ko biteguye kuribungabunga  mu rwego rwo kurinda ko hazaho ubutayu.

Ati “Iri shyamba  ridufasha gukurura imvura bityo twumva twaricungira umutekano tukirinda icyarihungabanya kuko rizadufasha kurinda ko habaho ubutayu.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu mushinga  National Adaptation Planning (NAP) ukorera muri REMA, Mugabo Fabrice, yavuze ko  bahisemo kuribungabunga nyuma yo kubona ko nibatabikora rizashiraho.

Ati “Icyagaragaye nuko uko nitutaryitaho rizashira burundu n’akamaro ryari rifitiye abaturage n’igihugu muri rusange kakagabanuka, ni yo mpamvu REMA n’abafatanyabikorwa bayo batangije ibikorwa byo kurinda iryo shyamba,  mu bizakorwaho rero harimo kurizitira, hakanaterwamo ibindi biti mu rwego rwo kugarura umwimerere wa ryo.”

Ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera riri ku buso bwa hegitari 169.Riherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho mu midugudu itatu. Gusa ngo hari gahunda yo kuryagura rigakora ku midugudu irindwi.

Ni ishyamba ribarizwamo inyamanswa zirimo inkima, inkende, isatura, ingwe n’amoko atandukanye y’inyoni n’inzoka.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *