Akarere ka Nyarugenge gakomeje guheza mugihirahiro abakoresha umuhanda Nzove Rulindo.

Abaturage bakoresha umuhanda Gitikinyoni Nzove kugera Rulindo baratabaza Perezida Kagame.Ibikorwa by'amajyambere iyo bikozwe neza bizanira inyungu ababituriye gusa na none iyo bidakozwe neza akenshi usanga iterambere ry'ababituriye ridindira ku kigero cyo hejuru bitaretse no guteza ibindi bibazo harimo n'ubuhahirane ku bantu baba bakoresha ibyo bikorwa remezo.

Ngabonziza Emmy aherezwa ububasha bwo Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge

Inkuru yacu iri ku ntabaza y'abaturage baturiye cyangwa bakoresha umuhanda uva Gitikinyoni ukanyura  mu Nzove ugakomeza ugana mu karere ka Rulindo.

Aba baturage baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com bagitangarije ko bababazwa n'uburyo Akarere ka Nyarugenge kabahejeje mu bwigunge bwo kutagira umuhanda nyabagendwa.

Iyo utangiye umuhanda ugana mu Nzove utangira kubona ibyuma bisya imbyumbati,wagera imbere ukabona amadepo abika imyaka naho igurishirizwa.Iyo myaka imyinshi ni ingandurarugo.Uyu muhanda uriho ibigo by'amashuri kongeraho uruganda rwenga inzoga rwitwa Skol,hakaba uruganda rutunganya amazi narwo rukaba rufite ikibazo cy'uko kuhageza ibikoresho birugora.

Ubu ikibazo gihangayikishe ni uko abatega imodoka za Coaster nabo hari igihe bazibura kubera ko banyirizao banga banga ko zihakorera zikangirika.

Ubwo twateguraga inkuru twahamagaye umunyamahanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy ngo tumubaze ikigiye gukorwa kugira ngo bakure mu gihirahiro abaturage bakoresha umuhanda wa Nzove ?Ntiyigeze atwitaba naramuka yitabye tuzabagezaho ibyo yatangaje mu nkuru yacu itaha.

Iyo usesenguye uko amakamyo yagemuraga imyaka  ku madepo,ukanareba uko ubu zitakigemura kubera umuhanda utakiri nyabagendwa usanga bimaze gutera igihombo kinini haba ku baturage ndetse n'igihugu muri rusange.

abaturage baganiriye n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com umwe kuwundi yibaza ukuntu hakorwa imihanda mu Biryogo ntihakorwe umuhanda ugera ku bikorwa bizamura igihugu nk'inganda n'ubucuruzi.

Umuntu twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yadutangarije ko Kampani yakoraga umuhanda ariya Joseph Mugisha.

Abo bireba nibakure mugihirahiro abakoresha umuhanda Nzove Rulindo ,kuko iterambere  muri aka gace riri kurembera biturutse ku kwangirika k'uyu muhanda.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *