Kugorora inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ingenzi Nyayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports burahakana amakuru yasohotse mu gitangazamakuru ingenzinyayo.com mu nkuru yasohotse ku rubuga rwacyo kuwa 16 Mutarama 2021,ifite umutwe ugira uti: “Ikipe ya Kiyovu sports ishyamba siryeru:Mvukiyehe Juvenal ashobora kwegura.”

Mvukiyehe Juvenal Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports[photo archives]

Nyuma yo gusoma no gusesengura ibikubiye muri iyi nkuru, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burahakana ko ibiyikubiyemo atari ukuri, Ubu buyobozi kandi buratangaza ko nta gikuba cyacitse muri iyi ikipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwongeye gushimangira ko perezida wayo nta kibazo afitanye n’abakinnyi ndetse na komite.

Ukuri ni uko mu minsi mike ishize ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gusubika by’igihe gito amasezerano y’abakozi (chômage technique) kugeza igihe ibikorwa bya shampiyona mu Rwanda bizongera gusubukurirwa. Gutanga chômage technique si ikibazo kandi Kiyovu Sports si yo kipe yonyine ibikoze.

 Ikipe izakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha abakozi mu gihe bishoboka muri ibi bihe bigoye Isi yose. Turizera ko vuba ibikorwa bya siporo byongera kugaruka buri wese agasubira mu nshingano ze.
 

Yanditswe na Didier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *