Itorero ADEPR ryahindutse nk’ubwami bw’ubwidishyi riheza abakuze mu ivugabutumwa.

Uruhururikane rw'ibibazo biratutumba mu itorero ADEPR kubera ikiswe impinduramatwara yigijeyo abakuze mu ivugabutumwa ry'ijambo ry'Imana.

Komite y'inzibacyuho yaADEPR[photo archives]

ADEPR yatangiyemo ibibazo bakuraho Rev Samuel Usabwimana bamushinja ibinyoma bigera naho bamugerekaho ibirenze bya byaha twumva bashinje Yesu Kiristo.

Abakiristu bo mu itorero ADEPR baragira bati"itorero ryacu rihindutse nk'ubwami bw'ubwidishyi"Aha baragira bati"RGB ishenye ADEPR iyihindura ubwidishyi kuko iciye cyangwa isheshe amategeko agena uhabwa inshingano zo kuyobora kuva ku rwego rw'igihugu kugeza kurw'umudugudu.

Umwe k'uwundi bemeza ko abagabiwe gutegeka ADEPR nta n'umwe wari wakamara igihe abaye Pasiteli ,mu buryo yayobora ku rwego rw'igihugu.Isesengura rimaze gukorwa riterekana ko intambara igiye kuba yose mu itorero ADEPR hashingiwe kur'ibi bikurikira.

Kuba hari abapasiteri bambuwe inshingano bayoboraga kuva ku rwego rw'igihugu ,Ururembo,Akarere,Paruwase twakwita nk'Akagali no k'Umudugudu.Ibi byongeraho ko hari abari bafite imyaka ibaganisha mu kiruhuko cy'izabukuru bakaba bavuga ko Komite nshya ibashyize mu gihirahiro.

Abandi nabo bari bafite uko bahawe inguzanyo bishyuraga bakoresheje umushahara,kuko n'ubundi bari barishingiwe n'umukoresha ariwe ADEPR.Uwafashe umwanya akica amategeko agenga ADEPR akayiha abasore mu rwego rwo gukora impinduramatwara aratungwa urutoki ko yakosheje.Aha niho hagiye kuvuka ibibazo burenze ibyo bavuga ko bakijije.Bamwe bati"Ese amategeko agenga ADEPR yasheshwe n'uruhe rukiko?amategeko agenga ADEPR yasheshwe n'iyihe nteko rusange yatanze inshingano zirukana abakuze bakoraga umurimo w'Imana?Umwe k'uwundi bemeza ko abagabiwe gutegeka ADEPR bagiye guhura n',uruhuri rw'ibibazo batazabasha gukemura.Impamvu nyamukuru ni uko abakuze bigijweyo nkabashinjwa ibyaha,kandi batakoze.

Aha se twizereko aba basore bagabiwe ADEPR ibibazo n'ibibabana inzitane baziyambaza abakuze nk'uko wa mwami wo mu bw'idishyi uruhu rwamwumiyeho akiyambaza abasaza bacitse ku icumu rye bakarumukuraho?Amaturo nayo ntakiboneka kubera icyorezo cya Coronavirus cyayogoje isi.

Abahanga mu bya ADEPR batangiye guha igihe gito iyi Komite hashingiwe ku mpinduramatwara yinjiranye.Ntahataba abakuze kuko nibo batizo rya byose.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *