Umujyi wa Kigali bimwe mubikorwa remezo birakemangwa:Abakoresha umuhanda Gitikinyoni Nzove Rulindo baratabaza.

Ibikorwa remezo:Umuhanda Gitikinyoni Nzove Rulindo ukomeje guheza abaturage mugihirahiro, bikomeje kwibazwa na benshi cyane hashingiwe ku bikorwa remezo bikomeje kwangirika ,kandi biba byatwaye akayabo kenshi.

Rubiginsa Pudence Mayor w'umujyi wa Kigali[photo archives]

Abaturage batuye Nzove yo mu karere ka Nyarugenge gukomeza ugana mu karere ka Rulindo baratabariza umuhanda ukomeje kubashyira mugihirahiro ,ibi bivugwa hashingiwe ko umuhanda wangiritse.

Abaturage bamaze kubona ko ibikorwa byabo bitakibazanira inyungu kubera umuhanda wangiritse babibajije inzego zitandukanye ntizagira icyo zibasubiza.

Umwe yagize ati"igihe cyo ku mpeshyi umuhanda uba utumukamo ivumbi imodoka zitwara abagenzi n'izindi zitwara imyaka ziyijyana ku madepo niziyikurayo,hakiyongeraho imodoka zo muruganda rwa skol zose zigenda zigwa muribyo binogo.Abandi bakaba batangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko kuva imvura yagwa byabaye bibi cyane.

Amagare,Amapikipiki byaba ibitwara abagenzi cyangwa iz'abantu ku giti cyabo bakubita hasi kubera ibyondo byashyizwemo n'imodoka za NPD zarunzemo ibitaka ntizinabisanze.

Igice gikurikiyeho kirimo ibinogo byuzeyemo ibiziba ,bityo bigatuma imodoka zitabikwepa zakwikubitamo bigatarukira abaturage baturiye umuhanda.

Aha rero niho hagaragarira ikibazo cy'umuhanda wa Gitikinyoni Nzove Rulindo kizana hagati yutwaye ikinyaruziga nutarukiwe n'ibiziba.

Twabajije abo mu mujyi wa Kigali ingamba bafiteye uriya muhanda barakwepa ngo bari mu nama.Ikigo cya Leta gishinzwe amasoko ya Leta bo banze kutwitaba tubaha ubutumwa ntibabusubiza.Abafite ibikorwa bitandukanye mu kagali ka Nzove gukomeza ugana Nyabyondo batangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko bibabaje kubona hakorwa imihanda ya Biryogo cyangwa n'indi ababishinzwe bikuriramo akayabo ,ariko imihanda batagira icyo bakuramo ntikorwe.Uwo twaganiriye twamuhaye izina rya Gakwaya kubw'umutekano we ,tuganira yagize ati"uyu muhanda umaze igihe kirekire Umujyi wa Kigali warashyizemo NPD ngo iwukore ,ariko aho kuba igisubizo wabaye ikibazo.Iyo itangazamakuru mwatunze urutoki bongera kuzanamo imashini zigakiniramo byaceceka zikongera zikagenda,bityo abawukoresha tukongera tukajya mugihirahiro.Icyo dusaba umujyi wa Kigali ni ukudukura mugihirahiro kuko natwe dutanga umusoro.

Ubwo twateguraga iy'inkuru twanavuganye nabakora tagisi Moto badutangarije ko iyo imvura iguye badakora kubera ko umuhanda uba wangiritse.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso nabakoresha umuhanda Gitikinyoni Nzove kugera Rulindo.

KimenyiClaude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *