Umuyobozi wa FARG Uwacu Julienne ahejeje mu gihirahiro abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi biga muri Kaminuza ya UTB yanga kubishyurira.

 U Rwanda n'isi biribuka jenoside yakorewe abatutsi.Ibihe nk'ibibi turagira tuti"twibuke twiyubaka"FPR igihagarika jenoside yakorewe abatutsi hagiyeho leta y'ubumwe bw'abanyarwanda kugirengo hageho ingamba z'imiyoborere.Aha niho hanatekerejwe gushyiraho ikigega FARG cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.Ubu ikibazwa n'amakuru yakunze kugenda avugwa kuri FARG kandi anenga imikorere mibi iyirangwamo.

Inkuru zimaze igihe zitambuka mu bitangazamakuru bitandukanye nizerekana abagenerwabikorwa ba FARG badahabwa ubufasha bagenerwa.Inkuru yacu iri hagati y'ubuyobozi bwa FARG iyobowe na Uwacu Julienne n'abanyeshuri biga muri Kaminuza ya UTB bstishyurirwa nk'uko biteganywa mu itegeko.Aba banyeshuri biga muri UTB Kigali Kicukiro baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko abiga muri UTB Rubavu babishyuriye.Kuki bamwe bahabwa ubufasha abandi bakabubima biterwa n'iki?Umuyobozi wa FARG Uwacu Julienne twaramuhamagaye ntiyitaba tumuha ubutumwa ntiyabusubiza.

Ingingo ya 6: Ububasha bwa FARG FARG ifite ububasha bwo: 1° gukurikirana no guhuza ibikorwa byose byerekeranye no gukusanya inkunga iteganywa n’iri tegeko igenewe abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi; 2° gufasha abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi kwifasha, bagenerwa inkunga zitandukanye zigamije kubazamurira imibereho; 3° gushakira amacumbi abasaza n’abakecuru b’incike cyangwa bigaragara ko batishoboye, imfubyi, abapfakazi, abamugajwe na jenoside yakorewe Abatutsi, badafite icumbi; 4° kurihira amashuri abana basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi kugeza nibura barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru ; 5° kuvuza abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi , abatewe ubumuga na jenoside yakorewe Abatutsi, abandujwe indwara zidakira zatewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo n’icyorezo cya SIDA; 6° kugenera inkunga ihoraho y’amafaranga ku bageze mu za bukuru basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi batewe ubumuga butuma ntacyo bakimarira bagenwa n’Iny’Ubuyobozi ya FARG.

Ingingo ya 7: Ibyiciro by’abagenerwa inkunga Haseguriwe ibiteganywa n’ingingo ya 6 y’iri tegeko, FARG ifasha ku buryo bw’umwihariko abantu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishobye bari mu byiciro bikurikira: 1° abagizwe impfubyi n’abapfakajwe na jenoside yakorewe Abatutsi; 2° abageze mu zabukuru bagizwe incike na jenoside yakorewe Abatutsi; 3° abasenyewe inyubako, abasahuwe imitungo inyuranye n’abasigiwe imyenda y’amabanki bitewe na jenoside yakorewe Abatutsi; 4° abamugajwe na jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo; abandujwe agakoko gatera SIDA; ababyeyi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ababana n’izindi ndwara zidakira batewe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ;

Nimero 81/2013 y'itegeko ryo ku wa 11/9/2013 rishyiraho ikigega cya Leta FARG cyo gushyigikira ,no gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.Nk'uko byerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yatangiye tariki ya mbere ukwakira 1990 kugeza 31 ukuboza 1994 rikanagena inshingano ,ububasha,imiterere n'imikorere ya FARG.Igiteye agahinda abagenerwa bikorwa batishoboye mu byaro ntibagira kirengera, usanga barabaye iciro ry'umugani.FARG kuba ikemangwa imikorere bikagira ingaruka kuwo yakabaye irengera birababaje.

Aba banyeshuri biga muri UTB bakaba basaba kurenganurwa cyane ko bibaye byiza iy'iminsi ijana y'icyunamo yazarangira ikibazo cyabo cyarakemutse.Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?utabikemura ninde?hahanzwe amaso inzego zitandukanye.Ibuka yo ihunga ibibazo bivugwa kubo ireberera.Inshingano za Ibuka irazihunza cyane kuko itazihunza iki kibazo cyakabaye cyarakemutse.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *