Gakenke : Abaturage bishimira ko babonye aho bagemura umusaruro wabo wa kawa mu buryo buboroheye

Abaturage bahinga kawa bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli Akagali ka Ruli, bishimira ko begerejwe uruganda rubagurira umusaruro ku giciro cyiza rukanawutunganya arirwo rwitwa Dukunde kawa Cooperative, kuko mbere batabonaga aho bagurisha umusaruro wabo ubu bakaba bahafite bakanishimira ko uretse kubafasha kugura umusaruro wabo uru ruganda rwanabahaye akazi bakabasha kwikura mu bukene.

Abaturage bagemura umusaruro wabo Ku ruganda Dukunde kawa cooperative baganiriye n'Ikinyamakuru ingenzinyayo.com bavuga ko hari byinshi bitejemo imbere babikesha uru ruganda.

Nimukuze Anne Marie ni umwe mu baturage bagemurira umusaruro wabo uru ruganda wanika kawa akanayitoranya, avuga ko amaze kwiteza imbere abikuye mubyo akora.

Ati" Ntaragera hano ntacyo narindiho ariko ubu nabashije kugura itungo rigufi niteza imbere, ikindi iyo ikawa yanjye yeze nkayizana hano inkura mu bukene ikangoboka "

Sebazungu Jean Baptiste nawe ntiyagiye kure y'ibyo abandi bavuga kuko ngo atarabona akazi muri uru ruganda atari afite ubushobozi bwo kuba yagira icyo yigurira.

Ati" Kuva naza gukora hano nahakuye amafaranga ntera ibiti by'ikawa 200 mbasha kuguramo n'icyinani cyo kuyisasira, nguramo n'ikibanza cyo kubakamo inzu ibi byose ni amafaranga nokoreye muri dukunde kawa cooperative".

Mukamurigo Emerthe umukozi ushinzwe umusaruro n'ubwiza bwawo muri dukunde kawa cooperative avuga uburyo bakiramo uyu musaruro bakanawukurikirana neza kugirango utangirika bakanahugura abakozi bawutunganya.

Ati "Duhugura abakozi batunganya umusaruro uko umwaka ushize tubonjyerera ubumenyi mubijyanye no gutunganya kawa yacu bigatuma twizerako umusaruro twohereza kwisoko wujuje ubuziranenjye ari namwiza.

Ikindi ni uko tuwukurikirana kuva tuwakiriye tukamenya uburyo ubikwamo kugeza tuwohereje ku isoko".

Nshimyimana Erneste umuyobozi mukuru wa cooperate dukunde kawa avugako uru ruganda rwazaniye inyungu ifatika abaturage.

Ati" Uruganda rugurira abahinzi umusaruro wabo ku giciro kiza, kandi umunyamuryango uhabwa inka, tumaze gutanga inka zisaga 220 zibafasha mu buhinzi bwabo bwa buri munsi, ibi byose bikazana inyungu ku muturajye wa cooperative dukunde kawa".

Cooperative Dukunde kawa yatangiye gukora mu mwaka wa 2000 ifite abanyamuryango 1193, mu mwaka wa 2004 babona urunga batangira gutunganya umusaruro wabo bakawucuruza ku isoko mpuzamahanga.

Kuri ubu bageze ku nganda 4 zitunganya umusaruro kuburyo bwa mbere, n'uruganda 1 rwongerera agaciro ikawa yumye ruyitonora kugirango yoherezwe mu mahanga.

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *