Gakenke / Coko : Abahinzi ba kawa barataka igihombo gikabije batewe no kubura ifumbire

Abahinzi ba kawa bo mu Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, Akagali ka Nyanza barataka igihombo gikabije batewe no kudahabwa ifumbire mvaruganda nk'uko bari basanzwe bayihabwa na NAEB ubu bakaba batakiyibona bitewe nuko ba rwiyemezamirimo babifitemo inyungu babashyize mu itsinda rihinga kawa idafumbijwe ifumbire mvaruganda izwi nka (organic farming).

Abaturajye bo bavugako bakimara kubura ifumbire umusaruro wabo wagabanutse ndetse batangira gucika intejye ,kuko bahinga kawa nta bushobozi bafite bw 'ifumbire bibasaba kugirango bige uko babona ifumbire ya gakondo kubera ko ari ikintu cyaje kibitura hejuru hatarateguwe uburyo ifumbire bayibona bikaba ari urugendo rurerure kugirango bazabone ifumbire kuko bisaba ko abaturajye baba bafite amatungo ahagije bafite n 'imbaraga bikaba bikiri imbogamizi bityo bagasanga ababibashyizemo bariyitiriye umudugudu wa Baramba kubw 'indonke zabo bwite, cyane ko amafaranga bakatwaga yitwa ay'ifumbire nubu bayakurwaho nyamara batagihibwa iyo fumbire.

Ingenzinyayo. Com ubwo yaganiraga n'abahinzi bahinga kawa bavuzeko umusaruro wabo wagabanutse kuko nta bushobozi bafite bwo kubona ifumbire y'imborera yabafasha gufumbira kawa yabo.

Nyirahirwa Immacule wo mu karere ka Gakenke umurenjye wa coko, Akagali ka Nyanza Umudugudu wa Baramba ni umuhinzi wa kawa avugako kawa ye yari imufatiye runini kuko yakuragamo umusaruro uhagije ariko ukaba waragabanutse bitewe no kutabona ifumbire.

Ati" Mugihe cyatambutse ikawa zabaga ari nziza cyane kubera ko twahingaga tugashyiramo ifumbire y'imborera tukongeramo n'inyongeramusaruro none imyaka igiye kuba ibiri tutabona inyongeramusaruro ubu dushyiramo ifumbire y'imborera tukaba ariyo dufumbiza gusa. "

HABYARIMA Jean Nepomuscene Umuyobozi mu kuru wa Muhondo Coffee Campany Ltd akaba n'umuhinzi wa kawa wabigize umwuga twaganiriye ku mbogamizi bafite nk'abahinzi agira icyo abitubwiraho.

Ati "Imbogamizi dufite mu buhinzi bwa kawa ni uburyo abantu twinjiramo dushaka gutunganya umusaruro wa kawa ariko tukirengagiza uburyo kawa ibonekamo icyo kikaba imbogamizi ku ba nyenganda kuko rimwe na rimwe tuza tureba ku nyungu zacu bwite ariko tutareba ku nyungu z'umuturajye icyo kikagira imbogamizi ndende cyane. Tubaye nk'abantu tureba imbere tukareba ku nyungu z'umuhinzi muri rusange ikawa yaba igihingwa giteye imbere, abahinzi bagikunda kurushaho. "

Twakomeje kuganira na HABYARIMANA ikiganiro kw 'ifumbire itagihabwa abahinzi bityo umusaruro wabo w 'ubuhinzi bwa kawa ukaba waragabanutse nabyo agira icyo abitubwiraho.

Ati " Byatangiye hakimara gucibwa ibyo bita (zoning) imbago zaciwe hagendewe ku bwumvikane bw 'inganda barikumwe n'abakarere ndetse n'imirenjye buri ruganda ruhabwa igice rugomba gukoreramo, nyuma yaho Twongerekawa Coko ica mu baturage irababarura abandi banyenganda tutabizi twumva ngo bahagaritse ifumbire y'abaturajye bo mu Mudugudu twakoreragamo ariwo natwe dufitemo ibikorwa by'ubuhinzi, ibyo byatugizeho ingaruka nkatwe abahinzi banini banini kuko icyabashaga kudufasha mubuhinzi bwacu kwari ukubona ifumbire dushyira ku ikawa zacu zikongera umusaruro. "

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke NZAMWITAKUZE Deogratias tuvugana kubya organic yatubwiye ko mu gukata abashyirwa muri organic habayemo kwibeshya.

Ati " Umudugu wa baramba wakagombye kuba warabonye ifumbire kuko bo batari muri organic, ariko Naeb ikata yakurikije akagali ntabwo yarebye imidugudu, rikaba iriryo kosa ryajemo urumva ko mu kagali kamwe utajyenda ngo ukuremo umudugudu ariko mu Kwa 11 bazabaha iyo fumbire".

NKESHIMANA valens ( CEPAR fertilizer fund Manager) muri NAEB ku umurongo wa telephone yatubwiye ko hari cooperative ya Twongerekawa coko yabazaniye inzandiko zivugako yavuganye n'abahinzi ndetse n'ubuyobozi ibya gahunda yo guhinga mu buryo bw 'umwimerere hadakoreshejwe ifumbire mva ruganda (organic farming ).

Ati " Cooperative Twongerekawa coko yatubwiye ko yavuganye n'abahinzi iranandika yuko bari muri gahunda yo guhinga yo guhinga kawa mu buryo bw 'umwimerere ,ni imidugudu hafi myinshi y'Akagali ka Nyanza mu Umurenjye wa Coko n'imidugudu mike yo mu Akagali ka Cyiruku batubwira ko inyungu y'ubuhinzi bwa Organic ku isoko mpuzamahanga babona ibiciro byiza kuko abantu baba bashaka ikawa y'umwimerere, ariko twari twatangiye kubaha imiti y'umwimerere n'iva mu bireti tunabagira inama yo gutunganya ifumbire iva mu bishishwa bya kawa cyangwa se no gushyiraho imborera isanzwe ariko turacyakora n'ubushakashatsi ngo turebe ko haboneka n'indi fumbire iberanye n'akarere bahingamo kawa y'umwimerere. "

Kuba umusaruro w 'abahinzi utakiboneka uwezaga toni 5 akaba yeza 2 bavugako icyo gihombo bagiterwa na bamwe mu banyenganda babyihishye inyuma bagashyira abahinzi ba kawa muri gahunda yo guhinga kawa y'umwimerere batabagishije inama.

Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru andi makuru tuzamenya tuzayabagezaho.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *